Uruzinduko Among yagiriye i Vatican, yahuriyemo na Papa Léon XIV nyuma y’igitambo cya misa n’inyigisho yasabaga abakiristu kugira ubumwe no kurangwa n’amahoro.
Nyuma yo guhura na Papa, Among yitabiriye inama yari yatumiwemo aho yahuriyemo n’impuguke muri dipolomasi ya Vatican, Padiri Mirosław Stanisław Wachowski.
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Inozabubanyi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Chris Obore, yashimangiye ko Among ari umukiristu Gatolika nyakuri ari yo mpamvu bitakabaye bifatwa nk’ibintu bitangaje.
Chris Obore yibajije niba yari kuba nka mugenzi we Rebecca Kadaga wagiye gusura urusengero gakondo rwa Nhenda Hill, aho abo mu bwoko bwabo bajya gusura mu muhango wo gushimira ibyo bagezeho.
Yagize ati “kuba Among yaragiye gufata umugisha kuri Papa bisobanuye ko ashyira Imana imbere, ese bashakaga ko ajya gusura urusengero gakondo?.”
Aba bagore bombi bagiranye amakimbirirane ku mbuga nkoranyambaga, ariko Among akerekana ko atasubizananya na mugenzi we kuko yemeza ko yarezwe neza.
Byatangajwe ko aba bagore bombi bagiye guhatanira umwanya wa visi-perezida uhagarariye abagore mu ishyaka rya NRM, iki gikorwa kikaba kizaba ku italiki 27 kanama 2025.
Ibi byabaye nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye ibihano bamwe mu bayobozi barimo Anita Among, umugabo we, perezida wa FUFA ndetse n’abandi bayobozi batandukanye ibashinja ruswa n’akarengane.
Ibyo Madamu Among ahakana yivuye inyuma, agatangaza ko byatewe n’uko yari mu bantu bashyigikiye ibihano bihabwa abaryamanye bahuje ibitsina mu gihugu cya Uganda.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!