00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwishe ya nka! Ihurizo mu masezerano yo gucyura impunzi z’abanye-Congo

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 1 June 2023 saa 07:10
Yasuwe :

Hambere aha mu 2010, akanyamuneza kari kose ku mpunzi z’abanye-Congo ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, zishimiraga ko kera kabaye zigiye gutaha mu gihugu cy’amavuko, ni nyuma y’amasezerano yari amaze gusinywa hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda n’Ishami rya Loni rishinzwe impunzi (UNHCR).

Ayo masezerano y’inyabutatu ya tariki 17 Gashyantare 2010, ibiyakubiyemo byo gucyura impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda n’iz’abanyarwanda bari muri RDC byaheze mu kabati kuko imyaka ibaye 13 impunzi zitegereje gutaha ariko amaso yaheze mu kirere kuko ntacyo RDC yigeze ikora ngo icyure abaturage bayo bamaze imyaka hafi 30 mu buhungiro.

Kuva mu 1996, u Rwanda rwakiriye ibihumbi by’impunzi z’Abanye-Congo, kugeza ubu ababarirwa mu 4000 batahutse mu 2003, nta kundi gutahuka ku bushake kwabayeho bikozwe na Leta cyangwa UNHCR.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishinjwa kwirengagiza nkana ikibazo cy’abaturage bayo bahungiye mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibituranye nayo ndetse akenshi bamwe mu bategetsi bayo bakumvikana bihakana izo mpunzi.

Inama nyinshi zarabaye, habaho kwiyemeza gucyura impunzi kenshi ariko byose byabaye amasigaracyicaro, ibindi bihera mu matangazo.

Nta gushidikanya ko iyi myitwarire ari nyirabayazana w’ishyingurwa ry’amasezerano ya 2010 aherutse kubyukiriza umutwe i Genève mu Busuwisi nubwo ishyirwa mu bikorwa ryayo rikomeje kubaho igihu, abasesenguzi bagasanga urwishe ya nka rukiyirimo.

Tariki 15 Gicurasi 2023, u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), byiyemeje gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’impunzi mu bihugu byombi no gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu masezerano ya 2010 yerekeye impunzi ziri mu bihugu byombi.

Imyanzuro y’iyi nama, irimo ko ibihugu byombi byiyemeje ‘gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’inyabutatu ya tariki 17 Gashyantare 2010, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’iya RDC ndetse na UNHCR ku bijyanye no gucyura impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda ndetse n’iz’Abanyarwanda bari muri RDC kandi ibyateganyijwe bikubahirizwa’.

Byiyemeje kugirana ibiganiro byubaka bigamije gushyiraho uburyo buboneye bufasha abashaka gutahuka mu gihugu no kuzirikana uburenganzira bwo gutahuka ku bushake kw’impunzi n’amahame yo kubacungira umutekano.

Ibihugu kandi byiyemeje gukemura inzitizi zishoboka zijyanye n’umutekano w’abatahuka, kubafasha kwisanga mu muryango no gutanga amakuru ku mibereho yabo. Hari ugukomeza guha ubuhungiro ababukeneye no kubitaho nk’uko amahame mpuzamahanga abiteganya.

U Rwanda, RDC na UNHCR bemeje bazahurira i Nairobi mu kwezi kumwe uhereye igihe iri tangazo risohokeye mu nama yo ku rwego rwa tekiniki yiga ku gushyiraho uburyo bwo gusubukura ibyiyemejwe masezerano ya 2010 na gahunda y’inama zo gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’impunzi mu bihugu byombi.

Iyi nama kandi iziga ku gusubukura uburyo bwo gufasha impunzi z’abanye-Congo n’iz’Abanyarwanda zishaka gutahuka bigendanye n’ibiteganywa n’amasezerano yo mu 2010.

Umusesenguzi mu bya politiki y’ibiyaga bigari, Albert Rudatsimburwa, yabwiye IGIHE ko amasezerano yo gucyura nta cyizere ayabonamo kuko bitumvikana uko abantu bajya i Burayi kongera gusinya ayandi kandi aya mbere ahari atarubahirijwe.

Ati “Bikwereka ko byose ari ikinamico. Nta na kimwe nizera muri Congo, kuva yabaho ntabwo bajya bubaha amasezerano. Barasinya bakanasinyura, kubaha amasezerano ntabwo ari umuco w’abanye-Congo”.

Rudatsimburwa avuga ko gutangira kwibaza ko Congo ifite gahunda yo gucyura impunzi waba utakaje igihe. Asanga icyakorwa ari ugutegereza ko hazaza ubutegetsi buzamenya ikibazo cy’impunzi kuko uburiho uyu munsi gushakira igisubizo impunzi ari ‘nko gusaba umuntu uri Lisbonne [Portugal] gushakira igisubizo utuye Kopenhagen [Denmark]’.

Hari ingero nyinshi z’amasezerano Tshisekedi yasinye kuva yajya ku butegetsi ariko yose ntayo yubahirije, hari ayo kohereza ingabo za EACRF, ayo yasinyanye n’u Rwanda yose yahagaritswe ndetse igihugu cye gihagarika ibikorwa bya RwandAir.

Ikibazo cy’umutwe wa M23, nacyo gishingiye ku kutubahiriza amasezerano Leta ya Congo yagiranye n’uyu mutwe i Nairobi kuwa 12 Ukuboza 2013, ajyanye no kurambika intwaro hasi, gusubizwa mu buzima busanzwe no kubabarirwa ku bafite ibyaha bashinjwa.

Umutwe wa M23 ntiwahwemye gusaba Leta kubahiriza amasezerano bagiranye, nyamara ibyo Leta ya Congo ntiyabihaye agaciro ahubwo yahisemo gukaza intambara yagabaga kuri uyu mutwe.

Nta ntambwe yatewe

Kuva u Rwanda n’ibindi bihugu byakwakira impunzi z’abanye-Congo, aho zaturutse hahora umutekano muke, aho imitwe yitwaje intwaro yiyongera buri munsi, ikaba igeze kuri 266 ivuye ku 130.

Ibi byerekana ko ikibazo cy’umutekano muke abanye-Congo bahunze cyakajije umurego kandi batasubirayo hari imirwano cyangwa bicwa bazira uko bavutse.

Aho impunzi zahungiye, nta muyobozi n’umwe yaba uwo muri Kivu y’Amajyepfo cyangwa iy’Amajyaruguru wigeze atera intambwe ngo abasure, abaganirize, abagenere ubutumwa bw’ihumure.

Ku rundi ruhande, imvugo z’abategetsi bihakana abaturage babo zumvikanye kenshi. Minisitiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza, Muhindo Nzangi, yavuze ko abari mu Rwanda atari abaturage ba RDC ba nyabo.

Kuvuga ko impunzi u Rwanda rwita Abanye-Congo “atari abaturage ba nyabo ba RDC” ni imvugo ijimije ishatse kumvikanisha ko Abatutsi b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda atari Abanye-Congo.

Ati “Uramutse ugiye mu Rwanda ubona ko nta mpunzi nshya zo muri Congo zihari kuko nta Munye-Congo n’umwe ushobora kwemera gutura muri Gereza. U Rwanda ni gereza, nta muntu ushobora kuva muri RDC ngo ajye muri Gereza.”

Ibi byerekana ko Guverinoma ya RDC ‘itumva ko itegetswe guha ituze n’agaciro abaturage bayo bakomeje kubaho nabi mu nkambi nyinshi mu Karere’.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aherutse kubwira IGIHE ko kuba Umuvugizi wa RDC, Patrick Muyaya, aherutse kuvuga ko igihugu cye cyiteguye gucyura impunzi zabo ziri mu Rwanda, byakiriwe neza ariko hari impungenge.

Yagize ati “Abayobozi ba Congo nkuko duhora tubivuga, bakunda kwivuguruza. Iki kibazo cy’impunzi cyari cyafashweho umwanzuro i Luanda, buracya umuminisitiri wa RDC aravuga ngo ‘ nta Munye-Congo nyawe wahungira mu Rwanda’, bivuze ko abahari atari abanye-Congo. Uwo Minisitiri n’ubu aracyari muri Guverinoma”.

Mukuralinda yavuze ko icyo kwishimira ko noneho ari uko ‘bemeye ko hari ikibazo cy’impunzi kigomba gushakirwa umuti nkuko ibyemezo bitandukanye bashyizeho umukono bibibategeka’.

Ati “Dukurikije uburyo babivuzemo umuntu abigiraho gushidikanya. Ntabwo ibi ari ubwa mbere kuko iyo uvuye mu nama wagera hanze ugahita uvuga ngo ‘ibi bintu sinabisinye’, ugahita ukora itangazo rindi risobanura uko ubyumva […] uhita uvuga uti ibintu bashyizeho umukono, ubanza batazabishyira mu bikorwa”.

U Rwanda rumaze guha ubuhungiro impunzi zirenga ibihumbi 130 ziturutse mu bihugu byinshi, harimo abarenga ibihumbi 80 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Hari n’abandi batanditse.

Hari impunzi z’Abanye-Congo ziba mu mijyi n’iziba mu nkambi zitandukanye. Inkambi ya Kiziba irimo abagera ku 15.762, iya Nyabiheke irimo 12.923, iya Kigeme icumbikiye 14.622, iya Mugombwa ni 11.546, iya Mahama ibamo 19.191, muri Kigali haba 946 naho Nyamata haba batatu.

Imibare yerekana ko mu mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda, abatarengeje imyaka 17 bangana na 50%, abafite hagati ya 18-59 ni 45% naho abayirengeje ni 5%.

Abagera kuri 86.6% by’izi mpunzi zahunze zituruka muri Kivu y’Amajyaruguru, 8.4% baturutse muri Kivu y’Amajyepfo, 1.6% baturutse muri Haut Katanga naho 1.4% baturutse mu bindi bice.

Nyuma y’imyaka myinshi yo kwirengagiza nkana no guhakana ko hari impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda, muri Werurwe 2023, Guverinoma ya RDC yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko izemeza vuba umwanzuro ugenga uburyo bwo gucyura impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda.

Impunzi z'abanye-Congo ziri mu Rwanda zikomeje gusaba ko zafashwa gutahuka mu gihugu cyazo cya RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages