00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Obama na Ki-moon bemeranyije gutangiza igitaraganya ibiganiro ku bibazo by’u Burundi

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 16 December 2015 saa 07:31
Yasuwe :

Ibibazo by’umutekano mu Burundi bikomeje kuba agatereranzamba byongeye kugaruka mu kiganiro Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika yagiranye na Ban Ki-moon uyoboye Loni, bemeza ko hakenewe ibiganiro bya vuba bihuza impande zose n’inzego mpuzamahanga ngo hatorwe umuti w’ibi bibazo.

Igisubizo ku bizazo bimaze kujyana ibihumbi by’Abarundi mu kaga, Obama na Ki-moon bagisanga mu biganiro bavuga ko byihutirwa bigomba kubaho bigahuza impande zose zirebwa n’ikibazo babifashijwemo n’inzego mpuzamahanga, nk’uko aba bayobozi babigarutseho mu kiganiro bagiranye kuri telefoni kuri uyu wa 14 Ukuboza.

Nyuma y’uko abasaga 80 bahitanwe n’ubwicanyi bwakurikiye ibitero byagabwe ku nkambi za gisirikare eshatu i Burundi tariki 11 Ukuboza, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihuigu bw’i Bburayi, wemeye gutanga inkunga izafasha ibiganiro bigomba kubera i Kampala, ariko usaba ko byaba umuti nyawo ku guhagarika ubwicanyi n’ibindi bibazo bya politiki biri mu Burundi.

Ibi biganiro bigize icyo bigeraho byatabara benshi bugarijwe n’ubukene, abashonje n’ababuze ubuvuzi kubera imvururu zimaze amezi asaga atandatu muri iki gihugu, byatangiye nyuma y’uko Perezida Nkurunziza atangaza ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu; abatavuga rumwe na we bakavuga ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Perezida wa USA n'umunyamabanga wa Loni Ban Ki-moon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages