CNN yatangaje ko byabaye ku wa Gatatu w’icyumweru gishize mu masaha y’ijoro.
Ikigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Pennsylvania aho icyaha cyabereye, cyavuze ko umukozi umwe w’ahantu iyo gariyamoshi yanyuze ari we wahamagaye Polisi atabariza uwo mugore, mu gihe abo bari kumwe imbere muri gariyamoshi bo bari bamwihoreye ahubwo bari kumufata amashusho.
Icyo kigo cyatangaje ko iyo haza kubaho gutabariza uwo mugore hakiri kare, icyaha cyari gukumirwa kitaraba cyangwa kitaramara igihe kinini.
Polisi imaze kwakira intabaza, yahise itabara bwangu ihagera mu minota itatu, uwo mugabo atabwa muri yombi.
Yagejejwe mu rukiko bukeye bwaho ku wa Kane akurikiranweho ibyaha birimo gufatira ku ngufu umugore mu ruhame.
Polisi yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaraza ko uwo mugabo n’umugore yafashe ku ngufu batari basanzwe baziranye, bari bahuriye muri gariyamoshi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!