Itangazo Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga rya USA ryashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko Sudani izavanirwaho gahoro gahoro byinshi mu bihano yari yarafatiwe mu 1997 ariko ntiryashyize ahagaragara ibizahita bikurwaho.
Nk’uko Risobanura ko Sudani izavanirwaho ibihano “ Kubera ko yakomeje ibikorwa byo guhagarika amakimbirane yayirangwagamo, ikoroshya ubutabazi kandi igashimangira ubufatanye na USA mu gukemura ibibazo biri mu karere no kurwanya iterabwoba.”
Umuvugizi w’Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga rya USA, Heather Nauert, yavuze ko guhera ku wa Kane w’icyumweru gitaha ku wa 12 Ukwakira 2012 ibyo bihano bizateshwa agaciro.
Gusa yongeyeho ko Sudani izaguma ku rutonde rw’ibihugu USA ifata nk’ibitera inkunga iterabwoba bitemerewe gucuruzwamo intwaro no guhabwa imfashanyo.
Uyu mwanzuro ufashwe n’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump watangijwe n’uwo yasimbuye, Barack Obama, kuko mbere yo kuva ku butegetsi yari yavaniyeho Sudani ibihano by’agateganyo.
Sudani yafatiwe ibihano ahanini bitewe n’intambara yamaze imyaka 19 yavuyemo ukwigenga kwa Sudani y’Epfo mu 2011. USA yavugaga ko ingabo za Sudani zagiye zica abaturage cyane cyane mu Ntara ya Darfur.
Imitungo y’abayobozi bakuru muri Sudani iri muri Amerika yarafatiriwe;
ibigo by’ubucuruzi byo muri USA byabujijwe gutumiza ibintu muri Sudani; koherezayo ibicuruzwa, ikoranabuhanga cyangwa serivisi, gutangayo inguzanyo; peteroli n’ibindi bijyanye nayo byo muri Sudani nabyo byakumiriwe ku isoiko rya USA.
Perezida wa Sudan Omar el Bashir nawe yahanwe kubera gushinjwa kuryanisha abaturage ba Sudani b’abirabura batuye mu Majyepfo, bakicana, abandi bagahunga, kugira ngo ubutaka bwabo buhabwe abo mu bwoko bw’Abarabu.
Uyu mugabo kandi yashyiriweho inyandiko zo kumuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC.
USA yanahannye Perezida Omar Bashir kubera kwikubira umutungo w’igihugu no guhindura icyo gihugu kikagendera ku matwara y’Abarabu mu gihe abo mu bwoko bw’abirabura bagiye batotezwa, bakanapyinagazwa.



















TANGA IGITEKEREZO