Mu 2016 nibwo Leta zunze ubumwe za Amerika zatangiye gufatira ibihano bamwe mu badipolomate, Abasirikare n’abarwanya u Burundi, kubera kubangamira amahoro n’umudendezo by’abaturage.
Itegeko rya Amerika riteganya ko hemezwa niba ibihano byashyiriweho igihugu runaka bikuweho cyangwa bikomeza mu minsi 90 mbere y’uko umunsi byashyiriweho ugera. Kuri ubu hatangajwe ko nyuma ya 22 Ugushyingo 2019 ibihano byashyiriweho u Burundi bizakomeza.
Ejo ku wa 19 Ugushyingo nibwo Perezida Donald Trump yasinye ku itangazo ryemeza ko ibihano byafatiwe u Burundi bikomeza kubera umutekano muke, kubangamira no kwica abasivile muri icyo gihugu no kubangamira umutekano wa Amerika n’imibanire mpuzamahanga.
Rigira riti “Ibibazo biri mu Burundi byaranzwe n’ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi ku basivile, imyivumbagatanyo, gushishikariza abandi gukora ubugizi bwa nabi na Politiki ihonyora abaturage bikaba bibangamiye amahoro, umutekano n’umudendezo w’u Burundi n’Akarere, bikomeje guteza ibibazo bidasanzwe ku mutekano na politiki y’ububanyi n’amahanga bya Leta zunze ubumwe za Amerika.”
Yakomeje agira ati “Ku bw’izo mpamvu, nemeje ko ari ngombwa gukomeza ibihano byatangajwe mu itegeko 13712 ku bibazo biri mu Burundi.”
Ibihano Leta zunze ubumwe za Amerika zatanze birimo biba kubuza bamwe mu bayobora u Burundi gukandagira muri icyo gihugu, gufatira imitungo yabo ndetse ko batemerewe kugira ikintu na kimwe bakorana n’ibigo by’Abanyamerika cyangwa abaturage b’Abanyamerika mu bijyanye n’ubukungu.


















TANGA IGITEKEREZO