00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA yohereje ingabo kurinda Ambasade yayo mu Burundi

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 19 May 2015 saa 12:15
Yasuwe :

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ingabo byohereje ingabo zirwanira mu mazi zigera kuri 20 mu Burundi gucunga umutekano kuri Ambasade ya Amerika ihari.

Mu cyumweru gishize nibwo Amerika yahamagaje abakozi bayo babaga mu Burundi kubera imvururu za politiki ziharangwa no kwirinda ko bagabwaho ibitero by’iterabwoba.

Ikinyamakuru USA TODAY cyatangaje ko izo ngabo zirwanira mu mazi zoherejwe mu cyumweru gishize ngo zongere uburinzi kuri Ambasade y’Amerika iri mu Burundi. Mu buryo bw’ibanga, Umuyobozi mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko izi ngabo zoherejwe ariko ko batari bemerewe kubitangaza.

Amerika iheruka kuburira abaturage bayo kudatemberera mu Burundi.

Hashize iminsi mu Burundi haburijwemo umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Pierre Nkurunziza. Kuri uyu wa mbere, yahise avugurura Guverinoma ahereye kuri Minisiteri y’ingabo wasimbujwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages