00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwacungaga konti za Isabel dos Santos yasanzwe yapfuye

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 25 January 2020 saa 06:34
Yasuwe :

Umukozi wihariye wacungaga Konti z’umuherwe Isabel dos Santos yasanzwe yapfuye, nyuma y’iminsi itatu hatangajwe inyandiko ziswe, Luanda Leaks, zerekana ko uwo mugore uri mu bakize muri Afurika yasahuye umutungo wa Angola.

Umukozi wo muri banki w’umunya-Portugal, ufite izina ryagaragajwe muri izo nyandiko, wakoreraga banki ya Eurobic, umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Angola, Isabel dos Santos abereye umunyamigabane ukomeye, yasanzwe yapfuye ku wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020 i Lisbonne.

Umuvugizi wa Polisi muri Portugal yavuze ko umubiri wa Nuno Ribeiro da Cunha wabonetse ku mugoroba wo ku wa kabiri kandi ko ibimenyetso bigaragaza ko yiyahuye.

Izina rya Nuno Ribeiro da Cunha rigaragara mu nyandiko ya Luanda Leaks, igaragaza iperereza ryakozwe n’itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru, yashyizwe hanze ku Cyumweru ishinja Isabel dos Santos kuba yarasahuye imari y’igihugu.

Nuno Ribeiro da Cunha yari ashinzwe imikorere y’ibanga ya Banki no gucunga Konti za Isabel dos Santos nk’uko Itangazamakuru ryo muri Portugal, ryabitangaje.

Uwo mukobwa wa José Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola, mu buryo bweruye ashinjwa kujyana umutungo w’igihugu mu buryo bw’amanyanga no kuyobya amafaranga.

Akekwaho no gukoresha impapuro mpimbano ubwo yari ayoboye ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka kuri Peteroli cya Sonangol.

Eurobic yitandukanyije na Isabel dos Santos

Umushinjacyaha mukuru wa Angola, Helder Pitta Gros, yageze muri Portugal ku wa Kane ahura na mugenzi we muri icyo gihugu.

Nyuma yo gutangazwa k’ubucukumbuzi ku mitungo ya Isabel dos Santos, Banki yo muri Portugal, Eurobic, yatangaje ko ihagaritse imikoranire mu by’ubucuruzi yose n’ibindi bikorwa bahuriyeho.

Ku wa Gatatu, Eurobic yatangaje ko uwo muherwe azagurisha imigabane ye muri iyo banki. Ibitangazamakuru byo muri Portugal bitangaza ko hari amafaranga yohereje muri Portugal atazwi inkomoko yifashishije iyo banki.

Isabel Dos Santos afite imigabane 42.5% muri Eurobic mu buryo buziguye binyuze mu bigo bibiri, bikaba bituma aba umunyamigabane w’ibanze w’iyi banki.

Ubwo Se yavaga ku butegetsi mu 2017, yirukanywe ku buyobozi bukuru bwa Sonangol. Bimwe mu bigaragazwa na Luanda Leaks ni uko Isabel yasinye inyandiko yemeza ko muri iyi sosiyete havanwamo miliyoni 58 z’amadolari akishyurwa ikigo, Matter Business Solutions, gikorera i Dubai gisanzwe gikora ibikorwa by’ubujyanama.

Isabel dos Santos akomeje kotswa igitutu ko yabonye imitungo mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages