Winnie wabanye na Mandela kuva mu 1958 kugeza 1996, yavuze ko niba ANC ishaka gukomeza kuyobora Afurika y’Epfo ikwiye gukora impinduka.
Yagize ati “Igihe kirageze ngo imiyoborere ihinduke niba dushaka gukomeza kuyobora iki gihugu. ANC ikeneye amaraso mashya kugira ngo Afurika y’Epfo ijye mu murongo wo kwigenga”.
Uyu mukecuru w’imyaka 80 azwiho kutarya iminwa no kudashyigikira Perezida Jacob Zuma uriho nubwo baturuka mu ishyaka rimwe.
Ishyaka ANC ryakunze kugorwa n’ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu, icyakora kuri ubu ryaciwemo ibice no gushaka uzasimbura Jacob Zuma wagiye asimbuka kweguzwa inshuro nyinshi mu myaka ibiri ishize.
Winnie Mandela ntarerura niba aziyamamariza kuyobora ANC mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.Uzatorwa ni na we uzahagararira ishyaka mu matora ya Perezida mu 2019.
Visi Perezida wa ANC, Cyril Ramaphosa na Nkosazana Dlamini-Zuma wahoze ayobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bari mu bahabwa amahirwe.
Winnie yavuze ko ubwigenge Afurika y’Epfo yabonye bwaryoheye bamwe abandi bagakomeza uko bahoze.
Yagize ati “Ni abantu bake cyane bagiriwe akamaro n’ubwigenge bw’iki gihugu.Urubyiruko 53 % nta kazi rufite, kimwe cya gatatu cy’abaturage baba mu bukene bukabije.”
Yagarutse kandi ku bumwe n’ubwiyunge bivugwa ko icyo gihugu cyagezeho, abihakana yerekana Umujyi wa Soweto wahoze utuwe n’abirabura gusa na n’ubu ukaba nta muzungu uwutuyemo.
Winnie avuga ko ku isonga y’ibibazo biri mu ishyaka rye hari ruswa nkuko Jeuneafrique yabitangaje.



















TANGA IGITEKEREZO