00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahoze ari Visi Perezida wa Zimbabwe uvugwaho kuraguza igihe Mugabe azapfira, yahunze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 November 2017 saa 07:47
Yasuwe :

Uwahoze ari Visi Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, uherutse kwirukanwa ku mirimo ye na Perezida Mugabe, yahunze igihugu avuga ko yaterwaga ubwoba ko ashobora kwicwa.

Mnangagwa w’imyaka 75 yashinjwe ko atitwaye neza mu nshingano ze, nk’uko Minisitiri ushinzwe itangazamakuru Khaya Moyo yabitangaje. Byavugwaga ko uyu mugabo yashakaga guhirika ku butegetsi Robert Mugabe hanyuma akamusimbura.

Kwirukana uyu muyobozi byatumye benshi barushaho kumva ko umugore we Grace Mugabe yaba agiye kujya mu mwanya wo kuzasimbura umugabo we, cyane ko na Mnangagwa wahoze ayobora inzego z’ubutasi z’icyo gihugu, yari mu bahabwa amahirwe yo kuzamusimbura.

Abashyigikiye Perezida Mugabe batangaje ko uyu mugabo yagiye ku bahanuzi akababaza igihe Mugabe azapfira ariko ngo yaje kubwirwa ko azamutanga gupfa.

Umugore wa Mugabe bivugwa ko azasimbura Mnangagwa, yari amaze igihe kinini agerageza ibishoboka byose kugira ngo abe yakwirukanwa kuri uyu mwanya.
Mu kwezi gushize, Madamu Mugabe yavuze ko hari gucurwa umugambi wo guhirika ubutegetsi, avuga ko Visi Perezida Mnanganwa ari inyuma y’ibyo byose.

BBC yatangaje ko ukwirukanwa kwe gusobanuye ko Grace Mugabe azahita agirwa Visi Perezida mushya, mu nama y’inteko rusange y’ishyaka Zanu-PF mu kwezi gutaha, bikaba biheruka no gusabwa n’ihuriro ry’urubyiruko muri iryo shyaka riyoboye igihugu.

Mnanganwa yakoranye na Perezida Mugabe mu myaka 40 ishize, aho yamubereye umujyanama wihariye mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora mu 1977. Uyu mugabo mu ishyaka bamwitaga ‘ingona’ bitewe n’ubushobozi yari afite mu ifatwa ry’ibyemezo bikomeye.

Visi Perezida Mnangagwa wirukanwe, yahunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages