Uyu mugabo yatangaje ko atahunze ubutabera ahubwo yahunze akarengane.
BBC yatangaje ko bitaramenyekana uburyo Ghosn yahunze kuko atari yemerewe kuva mu gihugu.
Ghosn ufite umutungo wa miliyoni 120 z’amadolari, yari umwe mu bantu bakomeye mu bijyanye n’uruganda rwo gukora imodoka kugeza mu 2018 ubwo yatwabaga muri yombi.
Ibyaha ashinjwa n’ubutegetsi bw’u Buyapani arabihakana.
Uyu mugabo w’imyaka 65 yavukiye muri Brésil ku babyeyi bafite igisekuru muri Liban. Yakuriye muri Liban nyuma aza kujya mu Bufaransa.
Ubusanzwe Ghosn afite pasiporo zirimo iy’u Bufaransa, iya Liban n’iya Brésil ariko abanyamategeko be bavuze ko bakizifite, bigatera urujijo uburyo yavuye mu gihugu.
Nubwo yahungiye muri Liban, bishobora kugora ubutabera bw’u Buyapani kumubona kuko nta masezerano ibyo bihugu byombi bifitanye yo guhererekanya abanyabyaha.
Ghosn yarekuwe by’agateganyo muri Mata uyu mwaka nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni icyenda z’amadolari. Mu mabwiriza yahawe harimo kutava mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO