Uyu musirikare yafashwe anahatwa ibibazo n’Urwego rushinzwe Kurwanya Ruswa muri Malawi (ACB), ku byaha bitanu akurikiranyweho bifitanye isano n’ibikorwa byo mu 2025, ubwo Lazarus Chakwera yari Perezida w’icyo gihugu.
Muri ibyo byaha harimo bibiri byo gukoresha ububasha nabi, kimwe cyo kutubahiriza amabwiriza agenga amasoko, n’ibindi bibiri bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikoresho ubushinjacyaha buvuga ko bifitanye isano n’iterabwoba.
Nk’uko RFI yabitangaje, ACB ivuga ko Gen Phiri yagize uruhare mu guhisha aho izo ntwaro zari zigenewe kujyanwa. Zagaragazwaga nk’ibikoresho byagenewe Ingabo za Malawi, nyamara ngo zari zigenewe “imitwe y’inyeshyamba muri Sudani”. Inyandiko imushinja ntigaragaza iyo mitwe iyo ari yo.
Bivugwa ko kugira ngo izo ntwaro zinyuzwe muri Malawi nta nkomyi, Gen Phiri yorohereje itangwa ry’icyemezo cyagaragazaga ko Ingabo z’icyo gihugu ari zo zari kuzakira.
Akekwaho kandi kuba yarategetse abasirikare yayoboraga kwemerera indege y’imizigo yari izivanye muri Kenya kugwa muri Malawi, yitwaje ko zari zigenewe ingabo z’icyo gihugu.
Izo ntwaro ngo zahise zihishwa mu bubiko buri mu Murwa Mukuru, Lilongwe. Nyuma, Gen Phiri akekwaho kugira uruhare mu korohereza iyoherezwa ryazo muri Tchad, aho zagombaga kunyuzwa zijyanwa muri Sudani, igihugu cyugarijwe n’intambara.
Abatangabuhamya batandukanye bavuze ko ubwo yahatwaga ibibazo na ACB, Gen Phiri wari wambaye ipantalo n’ishati by’umukara, yagaragaraga atuje, amwenyura nk’uko yari asanzwe abigenza igihe yayoboraga ingabo.
Gen Phiri yarekuwe atanze ingwate ya miliyoni 10 z’Amakwacha, amafaranga akoreshwa muri Malawi, ahwanye n’asaga 5.000 by’Amayero. Ubu ategereje ko hagenwa itariki urubanza rwe ruzaburanishirizwaho.



Ibitekerezo 0