00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uyu munsi, Urukiko ruremeza niba Perezida Bashir atabwa muri yombi

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 15 June 2015 saa 07:12
Yasuwe :

Kuri uyu wa mbere nibwo Urukiko Rukuru mu Mujyi wa Pretoria ruza kwemeza niba Perezida wa Sudan, Omar al-Bashir, aza gutabwa muri yombi agashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i Hague mu Buholandi ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu akurikiranweho.

Ku cyumweru tariki ya 14 Kamena 2015, akigera muri Afurika y’Epfo yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Umucamanza Hans Fabricuis, yashyizeho umwanzuro w’agateganyo ubuza Perezida Bashir gusohoka muri Afurika y’Epfo.

Ni nyuma yaho Urukiko Mpuzmahanga Mpanabyaha (ICC) rusabiye Afurika y’Epfo kumuta muri yombi kubera ibyaha akurikiranweho, nyuma yaho ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi mu mwaka wa 2009.

Afurika y’Epfo yasabwe kumuta muri yombi kuko ari igihugu cyashyize umukono ku masezerano ashyiraho uru rukiko.

Iki gihugu cyari cyasabwe ko kiramutse kidashyize mu bikorwa umwanzuro wo guta muri yombi Bashir byakwangiza ubusugire bwacyo, kuko cyaba gishyigikiye umuco wo kudahana.

Gusa, hakomeje kwibazwa niba inkiko zo muri iki gihugu ziza kwemeza niba atabwa muri yombi mu gihe mbere y’uko yitabira inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kimwe n’abandi bayobozi bose, bari bahawe ubudahangarwa busesuye ku butaka bwa Afurika y’Epfo.

Ibyo bisobanuye ko kumuta muri yombi bishobora kuza kugorana.

Bashir akurikiranwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu mu mwaka wa 2003 i Darfur, byaguyemo abantu barenga 2000 mu gihe abagera kuri miliyoni 2.5 bavuye mu byabo.

Kuva yashyirirwaho na ICC impapuro zimuta muri yombi, yakunze kugenda mu bihugu bitarubarizwamo akaba ari imwe mu mpamvu nta wigeze amuta muri yombi kuva icyo gihe kugeza ubu.

Perezida Bashir (Hagati) mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages