Uyu mwanditsi asanga ataribeshye kuba mu mvugo ye yarakumiriye bimwe mu bihugu byamaze gutangaza ko bizatanga abakandida bo guhatanira umwanya wo gusimbura Nkosazana Dlamini-Zuma, umuyobozi wa komisiyo ya AU nk’uko VOA yabitangaje.
Dlamini-Zuma yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora komisiyo ya AU. Uzamusimbura azatorerwa mu nama ya 27 ya AU iri kubera i Kigali kuva tariki ya 10 kugeza kuya 18 Nyakanga 2016. Iminsi ibiri ya nyuma y’iyi nama izahuza abakuru b’ibihugu ndetse na za guverinoma 54 bigize AU.
Abakandida batangaje ko bazahatanira uwo mwanya ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Dr Pelonomi Venson-Moitoi, Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida wa Uganda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Equatorial Guinea, Agapito Mba Mokuy.
Chika Onyeani abona hari bimwe muri ibyo bihugu bitari bikwiye guta umwanya bitanga kandidatire kubera ko demokarasi ikibibereye amateka. Onyeani yagaragaje ko ibihugu nka Uganda na Guinée Equatorial, abayobozi babyo bategekesha igitugu, ku buryo ndetse batemera no guhatana n’abo batavuga rumwe.
Ari we utora amajwi ye yose yayahundagaza k’uhagarariye Botswana, kuko ari igihugu kigaragaramo demokarasi, ndetse na Festus Mogae wayoboye icyo gihugu hagati ya 1998-2008, yabaye umwe mu begukanye igihembo cy’umuyobozi mwiza muri Afurika.
Kwiyamamariza uwo mwanya kandi ngo byari bikwiye gutegurwa ndetse bigacishwa mu binyamakuru kugira ngo abantu babimenye, kuko asanga imitegurirwe y’amatora y’uyu mwaka ataramenyekanishijwe nk’uko ubushize byakozwe ubwo Dlamini-Zuma yatorwaga.
Nkosazana Dlamini-Zuma yatorewe kuyobora Komisiyo ya AU tariki ya 16 Nyakanga 2012. Uyu mugore w’umunyapolitiki yavukiye muri Afurika y’Epfo tariki ya 27 Mutarama 1949. Mu 1982 yashakanye na Perezida w’icyo gihugu Jacob Zuma, baza gutandukana mu 1998.
Muri Mata 2016, Dlamini-Zuma yatangaje ko atazongera guhatanira uwo mwanya, ahubwo ko agiye kwita ku bijyanye n’imiyoborere y’ishyaka rya ANC akomokamo ari naryo riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo.
Dr Dlamini uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora iri shyaka byahita bimuhesha gusimbura Jacob Zuma [wahoze ari umugabo we], uzarangiza manda ye muri 2019.



















TANGA IGITEKEREZO