00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Victor Wanyama yasezeye ku mupira w’amaguru yerekeza ku butoza

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 3 April 2026 saa 09:32
Yasuwe :

Victor Wanyama wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kenya, yatangaje ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Mata 2026, ni bwo uyu mugabo w’umunya-Kenya wakiniye amakipe atandukanye y’i Burayi abinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko yasezeye umupira w’amaguru.

Yagize ati “Uyu munsi ndangira ngo mbabwire ko nasezeye ku gukina umupira w’amaguru aho nawukiniye mu bihugu bine bitandukanye mu makipe atandatu atandukanye.”

Yakomeje avuga ko yishimiye kuba inzozi yari afite ubwo yari akiri umwana zarabaye impamo kubera ko yabashije guhagarira igihugu cye mu marushanwa atandukanye.

Ati “Nk’umwana w’umuhungu ukomoka mu gace ka Muthurwa nishimiye kuba narafashije ikipe yanjye y’igihugu igihe cyose ninjiraga mu kibuga.”

Yashimiye abamufashije bose mu mwuga wo gukina umupira yaramazemo igihe barimo umuryango we, inshuti, abamuhagarariye mu mategeko, abafana, abatoza ndetse n’abandi babanye nawe mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru.

Yagaragaje ko nyuma yo gusoza gukina umupira w’amaguru agiye guhita ajya akomereza mu mwuga w’ubutoza.

Ati “Ubu ngiye gutera intambwe ya mbere njya mu butoza kubera ko ndi gushaka icyemezo kinyemerera gutoza kubera ko uyu mwaka uzatangira mbonye icyangombwa cyinyemerera gutoza cya UEFA A.”

Victor Wanyama yari amaze imyaka isaga 20 akina umupira w’amaguru akaba yarakiniye amakipe atandukanye yo mu bihugu by’i Burayi birimo Ecosse, U Bubiligi n’u Bwongereza. Gusa yamenyekanye cyane ubwo yakinaga mu Bwongereza mu makipe ya Totthenham Hotspur na Southampton.

Victor Wanyama wakiniye Tottenham Hotspour yasezeye umupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages