Gachagua yashinjwaga uruhare muri ruswa ya miliyoni 60 z’amadolari mu rubanza yaregwagamo n’abandi bantu icyenda.
Nubwo ikirego cyakuweho, urukiko rwavuze ko abaregwa bashobora kuzatabwa muri yombi mu gihe iperereza rikomeje ryazagaragaza ko ibyaha bakekwaho bashobora kuba barabikoze.
Gachagua n’abamwunganira bari bamaze igihe basaba ko icyo kirego giteshwa agaciro kuko bavuga ko nta bimenyetso bihagije byatuma atangira gukurikiranwa.
Hashize iminsi ubushinjacyaha bwa Kenya bunengwa gukorerwamo n’abanyapolitiki bakomeye bukisubiraho, bugakuraho bimwe mu birego baregwaga.
Hari urundi rubanza rwabaye muri Nyakanga uyu mwaka urukiko rutegeka ko Gachagua yishyura miliyoni 202 z’amashilingi ya Kenya nyuma yo guhamywa ibyaha bya ruswa.
Gachagua yakunze kubyamaganira kure avuga ko ari gukurikiranwa ku mpamvu za politiki, mu mugambi wo guca intege William Ruto n’abari bamushyigikiye mu matora ya Perezida.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!