00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

William Ruto yijeje ko azaha icyubahiro Perezida Kenyatta

Yanditswe na Uwabeza Hussein
Kuya 22 August 2022 saa 10:57
Yasuwe :

Perezida watowe muri Kenya, Dr. William Ruto, yavuze ko ubuyobozi bwe buzaha Uhuru Kenyatta icyubahiro gikwiye perezida ucyuye igihe, n’umwanya ufatika nk’umuyobozi wateje imbere igihugu.

Ruto usanzwe ari visi perezida, aheruka gutorerwa kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere, nubwo ibyavuye mu matora bitemewe na Raila Odinga wiyemeje kwitabaza Urukiko rw’ikirenga.

Icyakora, Ruto akomeje imyiteguro nka perezida watowe, ndetse yizeye ko ku wa 30 Kanama azarahirira kuyobora Kenya.

Ni inkuru yakiriwe mu buryo bwinshi, cyane ko atacanaga uwaka na Perezida Kenyatta ku buryo yabaye nk’umwigizayo, asigarana ubuyobozi ku izina gusa.

Ubwo yakoreshaga igitarane cya mbere cyo gushima Imana, Dr Ruto yashimye perezida ucyuye igihe ku musanzu yatanze kugira ngo igihugu kigere aho kiri ubu, amwizeza ko bazakomeza kubimwubahira.

Yagize ati "Turashimira Perezida Kenyatta ku musanzu we ku gihugu no kuba atugejeje aha. Ndashaka kumwizeza ko azahabwa icyubahiro cye ndetse n’umwanya akwiriye nka perezida ucyuye igihe. Tuzakomeza guharanira ubumwe bw’igihugu cyacu".

Iki giterane cyabereye mu gace ka Githunguri mu ntara ya Kiambu.

Ruto avuga ko yahahisemo kuko ari ho yabonye amajwi menshi kurusha ahandi mu gihugu.

Ati "Muri Kiambu ni ho nagize amajwi menshi kurusha izindi ntara zose, ndetse kuruta no muri Uasin Gishu aho nkomoka".

Dr Ruto yanashimye mugenzi we Raila Odinga bahanganye ndetse utaremeye ibyavuye mu matora, kuba yarahisemo kubinyuza mu nzira y’amategeko aho gukoresha imyigaragambyo.

Perezida watowe Dr William Ruto kandi yijeje abaturage be ko azateza imbere ibice byose ku rwego rumwe, ko nta gice na kimwe kizarenzwa ingohe.

Yanavuze ko ubuyobozi bwe buzihutisha imishinga yadindiye, ifite ibirarane by’agera muri miliyari 500 z’amashilingi ya Kenya, mu rwego rwo kwihutisha imitangire ya serivisi.

William Ruto kuri iki cyumweru yasengeye mu baporoso
William Ruto yasengewe nka Perezida watowe
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abaturage benshi
Ruto yijeje abaturage ko nta gice na kimwe cy'igihugu kizirengagizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages