00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Winner Rwanda yasuye Urwibutso rwa Kiziguro, inashyikiriza inzu uwarokotse Jenoside (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 May 2026 saa 07:48
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abakora muri Sosiyete ya Winner Rwanda ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, bunamira Abatutsi bahashyinguwe.

Byabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Gicurasi 2026, aho basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ruri mu Karere ka Gatsibo banasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Winner Rwanda yashyikirije kandi umuturage witwa Kabengera François utuye mu Murenge wa Murambi wo muri aka Karere, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inzu nshya yo guturamo n’inka yo korora.

Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, yavuze ko mu ntego bafite harimo gushyigikira umuryango Nyarwanda, abafite ubushobozi buke na bo bakabasha kwiteza imbere.

Ati “Umwe mu mishinga yacu, ukaba umwe mu ntego zanjye ni ugushyigikira umuryango Nyarwanda. By’umwihariko hano turi muri Gatsibo, twabonye abarokotse Jenoside bakeneye aho kuba, twemeza ko tububakira amazu mashya tukabaha n’inka kugira ngo biteze imbere.”

Kabengera wahawe inzu, yavuze ko yabagaho acumbikiwe kubera ko atari afite aho aba. Yongeyeho ati “Ubuzima narimo, aho batangiye kubakira iyi nzu nagize icyizere, ntangira kugira umurongo. Bigiye kumfasha mu iterambere ryanjye. Ndabashima.”

Meya w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yashimiye Winner Rwanda kuri iki gikorwa yakoze, asaba n’abandi bikorera kugira uruhare mu iterambere ry’Abanyarwanda.

Ati “Ni ukubashimira ko babaye abafatanyabikorwa beza kandi tunasaba abagira ibibinjiriza mu Karere kacu ko bakumva umuhamagaro bakaza tugafatanya mu iterambere ry’igihugu.”

Mu myaka itatu imaze ikorera mu Rwanda, Winner Rwanda imaze kuhagira amaduka arenga 150 akora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, urubuga rwa winner.rw na USSD *899#.

Ubwo abakozi ba Winner Rwanda bari bageze ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro
Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, yavuze ko mu ntego bafite harimo kwifatanya n'Abanyarwanda
Winner Rwanda yateye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro
Abakozi ba Winner Rwanda biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera no kwimakaza umuco w’amahoro no kunga ubumwe
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kiziguro, abakozi ba Winner Rwanda bagiye kuremera umuturage bubakiye inzu
Winner Rwanda yashyikirije Kabengera François inzu yamwubakiye
Umuyobozi wa Winner Rwanda n'ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo, bashyikiriza inzu umuryango wa Kabengera François
Kabengera yahawe n'inka yo korora kugira ngo abashe kwiteza imbere
Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir na Kabengera François washyikirijwe inzu yubakiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages