Uyu mukambwe w’imyaka 86 y’amavuko, yabivuze akomoza ku matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu masaha make ari imbere muri Uganda, aho Perezida Yoweri Museveni w’imyaka 76 ayahanganiyemo bikomeye na Robert Kyagulanyi(Bobi Wine) w’imyaka 39.
Soyinka avuga ko bitari bikwiye kubona umuyobozi ufite imyaka ingana nk’iya Museveni utumva ko akwiye kurekura ubutegetsi agaharira abato nabo bagashyiraho akabo.
Ati ” [Abayobozi b’]Urungano rwanjye bakwiye kumenya igihe cyacu cyo guharira[ubuyobozi] amaraso mashya n’ imitekerereze mishya ijyanye cyane n’imibereho y’ubu.”
Ibyo abivuze nyuma y’imvururu zikomeje kuba muri Uganda kuva aho Bobi Wine yatangarije ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu 2021.
Abamushyigikiye bakunze kwibasirwa n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu ndetse bamwe bahaburira ubuzima. Soyinka abifata nk’icyaha kibangamira ahazaza kuko abazitwara nkawe[Bobi Wine] bazakomeza gukandamizwa.
Iyi nzobere mu bya Politiki Nyafurika yanafunzwe hafi imyaka ibiri mu 1967 izira ibikorwa bya politiki ubwo Nigeria yari iyobowe n’igisirikare, isobanura ko “bitari bikwiye ko Perezida Museveni wageze ku butegetsi mu 1986 nyuma y’intambara ikomeye yarwanye akuraho umunyagitugu Idi Amin, yakomeza kugundira ubutegetsi nyuma y’imyaka 35 aburiho.”
Icyakora Soyinka ashima umuhate n’ubutwari bwa Bobi Wine utinyuka kugaragaza ko hakenewe impinduka n’abato bagahabwa umwanya, avuga ko ari ikintu cyiza ndetse kuri we” [Bobi Wine] agaragaza umwuka w’ahazaza ha Afurika“ ibintu avuga ko bimusubizamo intege.
Amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda azaba kuri uyu wa Kane tariki 14 Mutarama 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!