Museveni w’imyaka 75 ayobora Uganda kuva mu 1986, ubwo iri shyaka ryafataga ubutegetsi nyuma y’urugamba rwakuyeho Tito Okello.

Museveni yatangaje ko mu gihe gito azageza ku ishyaka rye "gahunda irambuye y’ibikorwa n’intego zizagenderwaho mu kwiyamamaza."

Mu 2005 nibwo Perezida Museveni yakoresheje amavugurura mu itegeko nshinga havanwamo umubare ntarengwa wa manda umukuru w’igihugu ashobora kuyobora, mu mwaka wa 2017 havanwaho ingingo zabuzaga umuntu urengeje imyaka 75 kwiyamamariza kuyobora Uganda.

Biteganyijwe ko bijyanye n'icyorezo cya Coronavirus, kwiyamamaza bizakorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga no mu bitangazamakuru, hirindwa guhuriza hamwe abantu benshi.

Byitezwe ko Museveni azatsinda amatora yo mu mwaka utaha
Byitezwe ko Museveni azatsinda amatora yo mu mwaka utaha