Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi bazindutse bemeza kandidatire ya Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage mu Burundi, Gervais Ndirakobuca ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko abagize Inteko Ishinga Amategeko baramukiye muri iki gikorwa nyuma yo kohererezwa ubutumwa bubabwira ko bakenewe byihutirwa.

Mu matora y'ibanze yabaye, abagize Inteko Ishinga Amategeko bitabiriye bose batoye bemeza LT Gen de police Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w'Umutekano, nk'umukandida rukumbi ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe.

Ahagana saa saba z'amanywa, Ibiro bya Perezida w'u Burundi byahise bisohora itangazo risimbuza Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe wahise uhabwa Ndirakobuca.

Iki gikorwa kije n'ubundi gikurikira igisa n’amarenga yari yaciwe na Perezida Ndayishimiye, agaragaza ko hari umuntu ushaka kumuhirika ku butegetsi ariko ko atazahirwa n’uwo mugambi.

Kuwa 2 Nzeri 2022, ubwo Perezida Ndayishimiye yatangizaga umwaka w’Ubucamanza mu muhago wabereye i Gitega, yumvikanye mu mvugo igaragaza ko hari abantu batishimira ibyo akora ndetse bari mu mugambi wo gushaka kumuhirika ku butegetsi nubwo we avuga ko bidashoboka.

Ni amagambo yatangaje mbere y’umunsi umwe ngo huzure imyaka 35 Pierre Buyoya wayoboye u Burundi akoreye coup d’état mugenzi we, Jean-Baptiste Bagaza wahiritswe ku butegetsi kuwa 3 Nzeri 1987 ari mu Nama ya Francophonie muri Canada, benshi bati ‘urwishe ya nka rushobora kuba rukiyirimo’.

Mu mvugo isa n’igira uwo itunga agatoki, Perezida Ndayishimiye yavuze ko i Burundi hari abayobozi bamaze kwiyumva nk’ibihangange kugera n’aho bumva ko bari hejuru y’amategeko n’igihugu.

Ati “Uri umuntu usoma Bibiliya ntiwakwigira igihangange ndababwiza ukuri kuko Imana ishobora kugukubita umunsi umwe ikagushyira hasi n’umuryango wawe, abantu bagasigara bibaza icyaha wakoze bakakibura.”

Yakomeje avuga ko uyu munsi hari abantu usanga bishyira hejuru mu bayobozi b’u Burundi nyamara bakirengagiza ko ubuhangange bafite babuhawe n’igihugu.

Ati “Hari umuntu usanga aho kwemera kwicisha bugufi, yigira igihangange, ati njyewe ndakomeye, nta n’umwe ukivuga mu gihugu, nta mategeko akivuga ni njye utanga amategeko.”

Guillaume Bunyoni amaze iminsi ashinjwa gushaka guhirika Perezida Ndayishimiye
Guillaume Bunyoni amaze iminsi ashinjwa gushaka guhirika Perezida Ndayishimiye

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubutabera bukwiriye guhangana n’abantu bafite iyi myitwarire, kuko “Ntawe ukina n’igihugu’ ko “ugitera akageri cyo kikagutera umugeri”.

Muri iri jambo Perezida Ndayishimiye yatanze urugero kuri Maconco wabaye umutware n’Umukwe w’Umwami Mwezi Gisabo, ariko bikaza kurangira ashatse guhirika sebukwe.

Ati “Muribuka Mwezi? Maconco yigometse kuri Mwezi. Maconco aravuga ati ndashaka ya ntebe wicaraho. Mwezi ati 'Naguhaye intara urayitwara, ntacyo ntaguhaye, none ushaka n’igihugu?'”

“Mwezi yohereza ingabo zijya kurwanya Maconco. None Maconco iyo atagira iyi myitwarire hari icyo yari kuba? Yapfuye atabaye Umwami. Yibazaga ngo kuko ari umukwe w’umwami azaba umwami. Kandi umwami ntacyo atari yaramuhaye, yamuhaye umukobwa, amuha intara aratwara, ariko we akomeza avuga ko ashaka intebe y’ubutware.”

Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko nta muntu ushobora kumuhirika ku butegetsi.

Ati “Ba Maconco nibasubize inkota mu rwubati kuko bazapfa batageze muri uyu mwanya.Umu-Général hari umuntu wamukangisha coup d’Etat? Uwo muntu ni nde ? Azaze ntacyo duhangane. Ku izina ry’Imana nzamunesha.”

Ndayishimiye yavuze ko uyu muntu ushaka kumuhirika ku butegetsi afite imyitwarire nk’iy’isake yabanaga n’intama mu rugo rumwe ariko ikaza gushaka kuyigambanira ngo bayibage, gusa biza kurangira ba nyiri urugo bafashe umwanzuro wo kubaga isake.

Bunyoni apfa iki na Perezida Ndayishimiye?

Kugeza ubu kimwe mu bibazo abantu benshi bari kwibaza ni ikibazo Bunyoni afitanye na Ndayishimiye hamwe n’amateka y’urwango yaba ari hagati y’aya bagabo bombi.

Kugira ngo umuntu yumve intandaro yo kutumvikana hagati ya Bunyoni na Ndayishimiye ni byiza kugaruka ku mateka y’uyu mugabo watorewe kuyobora u Burundi mu 2020 nyuma y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza wazize uburwayi.

Perezida Ndayishimiye yabonye izuba mu 1968, avukira i Giheta mu Ntara ya Gitega. Yinjiye muri CNDD-FDD mu 1995 ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Burundi.

Mu 2003 ubwo CNDD-FDD yashyirwaga mu mashyaka yemewe mu gihugu ndetse abasirikare bayo bakinjizwa mu ngabo z’igihugu, Ndayishimiye yagizwe Umugaba wungirije w’Ingabo z’u Burundi.

Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko abashaka kumuhirika ku  butegetsi bitazabahira
Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko abashaka kumuhirika ku butegetsi bitazabahira

Mu 2005 CNDD–FDD yageze ku butegetsi, nyuma yo gutsinda k’uwari umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Pierre Nkurunziza.

Iki gihe Ndayishimiye yahise agirwa Minisitiri w’Umutekano, umwanya yagezeho mu 2006 awuvaho mu 2007.

Icyo gihe yahise agirwa umujyanama (personal military aide) wa Perezida Nkurunziza, umwanya yavuyeho mu 2014 agiye gukomeza amasomo ye muri Wisdom University of Africa.

Kubera igitutu cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu 2018 Perezida Nkurunziza yatangaje ko ataziyamariza mu matora yari ateganyijwe kuba mu 2020.

CNDD–FDD yagiye mu ihurizo ryo gushaka ugomba kumusimbura, gusa Nkurunziza we agaragaza ko umuntu abona ukwiye kumukorera mu ngata ari Ndayishimiye.

Bivugwa ko Nkurunziza yashakaga umuntu ashobora gukomeza gukoreramo agakomeza kuyobora igihugu amunyuzemo, kandi ngo Ndayishimiye niwe byari gukunda kuko yari umuntu uvuga byose kandi akavugisha ukuri.

Indi mpamvu Nkurunziza ariwe yari ashyigikiye ni uko bivugwa ko mu mvururu zabaye mu Burundi kuva mu 2015, Ndayishimiye nta na hamwe izina rye ryigeze rigaragara.

Nubwo Nkurunziza yagaragazaga ko ashaka ko Ndayishimiye amusimbura, hari abari mu bushorishori bw’ishyaka CNDD–FDD n’igisirikare cy’u Burundi batabikozwaga.

Mu batarishimiye icyemezo cya Nkurunziza harimo n’uwasimbuwe none ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu Burundi, Gen. Alain Guillaume Bunyoni.

Bunyonyi wari Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, icyo gihe yibonaga nk’umuntu ukwiriye gusimbura Nkurunziza ariko akagira imbogamizi z’uko ari ku rutonde rw’abashyizwe mu majwi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye, ashinjwa guhutaza abatari bake mu baturage bamaganaga manda ya gatatu ya Nkurunziza.

Uyu mugabo yari inshuti y’akadasohoka ya Gen. Adolphe Nshimirimana, wishwe mu gitero cyagabwe ku modoka yari arimo ku itariki ya 2 Kanama 2015 i Bujumbura, yanabaye Umuyobozi wa Polisi y’u Burundi.

Nyuma yo kubona ko kwiyamamaza bitazamuhira, Bunyoni yasabye ko Pascal Nyabenda wayoboraga Inteko Ishinga Amategeko ariwe watangwaho umukandida aho kuba Ndayishimiye.

Iki cyifuzo Bunyoni, yari agihuriyeho na Gervais Ndirakobuca ubu usigaye ari Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage mu Burundi, gusa abakurikiranira hafi politike yo muri iki gihugu bemeza ko uyu mugabo asigaye ari mu ruhande rwa Ndayishimiye.

Gervais Ndirakobuca uzwi nka 'Ndakugarika' niwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Bunyoni
Gervais Ndirakobuca uzwi nka 'Ndakugarika' niwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Bunyoni

Aba bombi ntibabonaga ibintu kimwe na Lt Gen Gabriel Nizigama, wari inshuti yo mu bwana ya Ndayishimiye cyane ko banakomoka ku gasozi kamwe. We na Prime Niyomugabo bavugaga ko Ndayishimiye ariwe ukwiriye kuba Perezida.

Prime Niyomugabo ni umwe mu batangiranye na CNDD-FDD ndetse aza kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi.

Ruracyambikanye hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni

Nyuma y’impaka z’urudaca, Ndayishimiye yaje gutangwa na CNDD-FDD nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse mu 2020 yegukana uwo mwanya.

Kuwa 9 Kamena 2020, haje kumenyekana inkuru mbi y’urupfu rwa Nkurunziza, wapfuye atarahererekanya ubutegetsi na Perezida mushya wari watowe (Ndayishimiye) cyangwa ngo akemure ikibazo cy’umwuka mubi wari watangiye gututumba muri CNDD-FDD.

Muri Kamena 2020, Ndayishimiye wari warahiye huti huti yaje gufata icyemezo cyatunguye benshi agira, Alain-Guillaume Bunyoni Minisitiri w’Intebe, umwanya waherukaga kubaho mu myaka 22 yari ishize.

Benshi mu bakurikiranira hafi politike y’u Burundi bemeza ko kugira Bunyoni Minisitiri w’Intebe byari mu rwego rwo guhumuriza abakomeye mu butegetsi bw’u Burundi batewe impungenge n’iperereza ry’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha, no guhosha umwuka muri wari muri CNDD-FDD.

Nubwo byari bizwi ko Ndayishimiye na Bunyoni batajya imbizi, umwuka mubi hagati y’aba bagabo wongeye gututumba mu 2021 ubwo Perezida Ndayishimiye yashyiraga umukono ku itegeko riha Minisitiri w’Umutekano inshingano zo gutegura Inama y’Abaminisitiri no gukurikirana ibikorwa bya Leta mu gihe Minisitiri w’Intebe adahari.

Ni icyemezo cyafashwe muri Kanama 2021, nyuma y’ukwezi kurenga Bunyoni yari amaze atagaragara mu bikorwa bya Leta. Ibi byafashwe nk’uburyo bwo kwigizayo uyu mugabo nubwo hari hashize iminsi bivugwa ko ashobora kuba arwaye.

Bongeye guteranywa n’ibikomoka kuri peteroli

Ukutavuga rumwe kw’aba bagabo bombi kongeye kugaragarira muri iri jambo Ndayishimiye yavuze, aho asa n’uwashinje Bunyoni kunyereza ibikomoka kuri peteroli byari bimaze iminsi byarabaye ikibazo mu Burundi.

Mu minsi ishize ubwo u Burundi bwari bwugarijwe n’ikibazo cy’ubuke bw’ibikomoka kuri Peteroli, Bunyoni yavuze ko ari ikibazo u Burundi buhiriyeho n’Isi muri rusange.

Ati “Hari ibibazo bigera ku Burundi butabigizemo uruhare, lisansi ku Isi ni nke. Ntidukomeze kwifata mu mifuka ngo twitane ba mwana, ese bigeze igihe n’inzira zigafungwa tuzakomeza kwicara? Abantu nibahagarare dukure amaboko mu mifuka tumenye ko iyo umuntu avunitse yiga gucumbagira. Ntawe uzi igihe bizabonerwa umuti kuko ntawe uzi icyabiteye igihe kizararangirira.”

Ibyavuzwe na Bunyoni nyuma byaje kuvuguruzwa na Perezida Ndayishimiye, ahubwo avuga ko hari abantu bashaka kwimana lisansi ku nyungu zabo kandi yabahagurukiye.

Ati “Turavuga ngo dukeneye ibikomoka kuri Peteroli kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bigende neza, ukavuga ngo urabifunga, ntabwo uzabishobora, Imana irabizi. Ntibari batangiye kuduca intege ngo ntibishoboka? Mukarira mugacika intege ngo ntibizaboneka ko byabonetse? Kandi ikibazo nticyongeye kuvuka”

Yakomeje avuga ko ibijyanye n’ibikomoka kuri lisansi yamaze kubyinjiramo kugira ngo hatazavuka ibibazo.

Hari amakuru yizewe avuga ko ubwo ibikomoka kuri peteroli byaburaga mu Burundi hari abayobozi babikoze nkana kugira ngo abaturage bagumuke bamagane ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye.

Abayobozi b’i Burundi bacitsemo ibice, Bunyoni ashobora gufungwa

Kugeza ubu iyo urebye imitegekere y’u Burundi birigaragaza ko abayobozi bakuru b’iki gihugu bamaze gucikamo ibice, aho hari abashyigikiye Perezida Ndayishimiye n’abashyigikiye Minisitiri w’Intebe, Bunyoni.

Mu bashyigikiye Perezida Ndayishimiye harimo Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Lt Gen Gabriel Nizigama, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Prime Niyongabo, Minisitiri w’Umutekano, Gervais Ndirakobuca.

Uruhande rwa Minisitiri w’Intebe, Bunyoni rwo ruriho Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Gélase Ndabirabe, Perezida w’ishyaka rya CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo na Perezida wa Sena, Emmanuel Sinzohagera.

Abakurikiranira hafi politike yo mu karere bavuga ko aba bagabo mu byo bahora Ndayishimiye harimo Politike yo kurwanya ruswa yimakaje ndetse no kuryoza buri umwe amakosa yakoze hatitawe ku mbaraga cyangwa izina afite mu gihugu.

Iri tsinda rya Bunyoni kandi ribona ibyo Perezida Ndayishimiye akora nk’umugambi ugamije kubacisha bugufi, kubasuzugura no kubambura ubudahangarwa bari bafite ku ngoma ya Nkurunziza.

Amakuru yizewe avuga ko kuva itsinda rya Perezida Ndayishimiye ryamenya ko iri rindi riri gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi, ubu naryo riri gushakisha uko Minisitiri w’Intebe Bunyoni atabwa muri yombi.

Ibi ngo bigomba gukorwa binyuze mu bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi cyane cyane abari ku ruhande rwa Perezida Ndayishimiye.

Uyu mugambi usa n’uwakoreshejwe neza mu 2007 mu kwikiza Hussein Radjabu wari Umuyobozi wa CNDD-FDD ariko akaza gushinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Binyuze muri iri shyaka, Hussein Radjabu yaje kweguzwa n’inteko rusange. Ndetse nyuma ahamywa n’urukiko icyaha cyo kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse akatirwa gufungwa imyaka 13 nubwo yaje gutoroka amaze gufungwa imyaka umunani.

Kimwe n’uko byagenze kuri Hussein Radjabu, biteganyijwe ko nyuma yo gutakarizwa icyizere kwa Bunyoni no kweguzwa, azahita akurikiranwaho ibyaha bitandukanye.

Bivugwa ko kugira ngo uyu mugambi ugende neza, itsinda rya Perezida Ndayishimiye riri gukorana bya hafi n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga.

Bunyoni yahoze ari igikomerezwa ku butegetsi bwa Nkurunziza, ariko atajya imbizi na Ndayishimiye
Bunyoni yahoze ari igikomerezwa ku butegetsi bwa Nkurunziza, ariko atajya imbizi na Ndayishimiye