Aba badepite birukanwe ku wa kabiri baturuka mu ishyaka UPND, banze kwitabira ijambo Lungu yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, nk’uburyo bwo kwigaragambya bagaragaza ko atigeze atsinda amatora yabaye tariki ya 11 Kanama 2016.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Patrick Matibini, yatangaje ko bagakwiye kuba barasezeye, niba batemera Lungu nk’Umukuru w’Igihugu.
Ati “Mu bubasha mpabwa, nafashe umwanzuro wo guhagarika mu kazi abagize Inteko Ishinga Amategeko 48 mu gihe cy’iminsi 30 uhereye uyu munsi.”
Nk’uko News24 yabyanditse, Matibini yavuze ko aba badepite batazahabwa umushahara wabo cyangwa ngo bemererwe kwinjira mu Nteko mu gihe bakiri mu gihano bahawe.
Aba badepite bahagaritswe mu gihe Hakainde Hichilema uyobora ishyaka UPND baturukamo ari mu gihome kuva muri Mata, aho ashinjwa ubugambanyi no gushyira mu kaga ubuzima bwa Perezida, ubwo moto ye yananirwaga guha inzira imodoka yari itwaye Umukuru w’Igihugu.
Ibi byabaye hagati ya tariki 8-9 Mata, ubwo bombi berekezaga mu birori byari byabereye mu Ntara iherereye mu Burengerazuba bw’iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO