00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zambia: Abapolisi babujijwe kurongora umugore w’umunyamahanga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 January 2017 saa 03:01
Yasuwe :

Abapolisi bo muri Zambia babujijwe gushyingiranwa n’abanyamahanga nk’uko Umukuru wa Polisi yabitegetse.

Umuyobozi wa Polisi, IGP Kakoma Kanganja, mu butumwa bwe yahamagariye abapolisi bari barashakanye n’abanyamahanga ko bagomba kubamenyekanisha mu biro bye mu gihe kitarenze icyumweru nk’uko ikinyama Lusaka Times cyabyanditse.

IGP yatangaje ko utazabyubahiriza azahabwa ibihano by’imyitwarire.

Umuvigizi wa Polisi, Esther Mwaata Katongo, yavuze ko icyo cyemezo ntaho kinyuranyije n’ Itegeko Nshinga rya Zambia.

Iki cyemezo kitamenyerewe mu bindi bihugu, BBC yo yatangaje ko bidasobanutse ikicyihishe inyuma.

Abapolisi ba Zambia bari mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages