00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zambia: Abimukira batemewe n’amategeko barimo n’abanyarwanda batawe muri yombi

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 6 March 2015 saa 02:26
Yasuwe :

Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Zambia cyataye muri yombi abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo butemewe nyuma y’umukwabo wakozwe mu duce twa Mtendere, Kalingalinga na Garden ku wa gatatu.

Umwe mu bakozi b’icyo kigo, Namati Nshika yavuze ko abafashwe barimo abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi n’u Rwanda.

Yavuze ko harimo Abanyekongo icyenda , Abanyarwanda bane n’Umurundi, bose batari bafite ibyangombwa bibemerera gutura muri icyo gihugu.

Ati” Abanyarwanda babiri nta byangombwa bari bafite , umwe yari afite icyemezo cy’ubuhunzi cyataye igihe, undi afite icyemezo kimwemerera kwinjira mu gihugu cy’igihimbano.”

Yanavuze ko bafashe Umufaransakazi ufite inkomoko mu Rwanda kuko atubahirije ibigenwa n’icyemezo cy’akazi ke.

Kantamage Leonille, w’imyaka 63 wari afite icyemezo cy’uko ari umukorerabushake w’umuryango Amizero International Development Foundation bamusanze acuruza inzoga.

Abandi bafashwe ni Abanyatanzaniya bane barimo batatu badafite ibyangombwa n’undi umwe warengeje igihe yari yemerewe kuba muri Zambia.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages