00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zambia: Hichilema mu nzira zo gutsindira manda ya kabiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 August 2026 saa 07:38
Yasuwe :

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ayoboye abakandida bahatanira kuyobora igihugu aho mu majwi y’agateganyo yabaruwe afite 59%, bikaba bishobora kumugeza ku ntsinzi mu cyiciro cya mbere.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko nyuma yo kubarura amajwi mu turere turenga kimwe cya kabiri, Hichilema afite hafi 59% by’amajwi.

Brian Mundubile wo mu Ishyaka National Reconciliation Party for Unity and Prosperity, NRPUP, yari afite hafi kimwe cya gatatu cy’amajwi, mu gihe umukandida agomba kurenza 50% kugira ngo hatabaho icyiciro cya kabiri cy’amatora.

Ibarura ry’amajwi ryigeze guhagarikwa amasaha agera kuri atandatu kubera ibikorwa by’urugomo byibasiye abakozi b’itora. Ku munsi w’amatora, umukozi w’imyaka 57 wari uhagarariye umukandida ku biro by’itora yiciwe hafi ya Lusaka, Polisi ita muri yombi abantu icyenda bakekwaho uruhare mu rupfu rwe.

NRPUP kandi yavuze ko abantu bitwaje intwaro binjiye mu rugo rwa Mundubile i Lusaka barasa, bakomeretsa umudepite ndetse bashimuta abantu benshi.

Indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zavuze ko amatora yagaragaje uguhangana gukomeye ariko bagaragaza ko Hichilema afite amahirwe arenze ay’abandi.

Perezida Hakainde Hichilema ayoboye mu majwi yabaruwe ku buryo ashobora gutsinda hatabayeho icyiciro cya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages