00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zambia igiye kwitabaza UNHCR ku Banyarwanda banze gucyurwa no gutuzwa

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 11 December 2014 saa 11:41
Yasuwe :

Leta ya Zambia yatangaje ko igiye kwitabaza Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu gukemura ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zidashaka ibyangombwa ngo zitahe cyangwa zituzwe.
Inkuru y’urubuga qfmzambia.com ivuga ko Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Dr. Ngosa Simbyakula, yatangaje ko atiyumvisha ukuntu nyuma y’imyaka irenga ibiri u Rwanda rukuyeho sitati y’ubuhunzi, haba hakiri Abanyarwanda banze gufata impapuro z’inzira ngo batahe cyangwa bashake ibyangombwa batuzwe (…)

Leta ya Zambia yatangaje ko igiye kwitabaza Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu gukemura ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zidashaka ibyangombwa ngo zitahe cyangwa zituzwe.

Inkuru y’urubuga qfmzambia.com ivuga ko Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Dr. Ngosa Simbyakula, yatangaje ko atiyumvisha ukuntu nyuma y’imyaka irenga ibiri u Rwanda rukuyeho sitati y’ubuhunzi, haba hakiri Abanyarwanda banze gufata impapuro z’inzira ngo batahe cyangwa bashake ibyangombwa batuzwe byemewe n’amategeko.

Minisitiri Ngosa yagize ati ”Mu ntangiriro z’uyu mwaka u Rwanda rwatangije gahunda yo korohereza Abanyarwanda baba hanze bakuriweho ubuhunzi rusange kubaha impapuro zituma batuzwa mu bihugu barimo cyangwa bakahaba byemewe n’amategeko.”

Minisitiri Ngosa avuga ko vuba bagiye kuganira n’Abayobozi ba UNHCR ndetse n’inzego zo mu Rwanda ngo bongera baganire kuri icyo kibazo.

Izi nzego uko ari eshatu zagombaga guhura mu kwezi gushize, bibangamirwa n’urupfu rw’uwari Perezida w’icyo gihugu Michel Sata.

Abanyarwanda babaye ba kaburabuza muri Zambia ku bw’ubutagondwa bifitemo

Ntawukuriryayo Frederic, ushinzwe amakuru muri Mnisiteri y’imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) yavuze ko nta sosiyete itagira intagondwa; yakomeje avuga ko kuva gahunda yo guha impapuro z’inzira abahisemo kuguma muri Zambia yatangira, mu Ugushyingo 2013, yitabiriwe n’abantu bake cyane.

Yagize ati "Bamwe banze kugana ambasade cyangwa ibindi biro byabafasha kubera ko ari intagondwa cyangwa bagashukwa bavuga ko nibazifata Leta y’u Rwanda izaba ibafiteho ububasha ikabakurikirana…"

Yakomeje avuga ko abanze gufata izo mpapuro ari bo bizagiraho ingaruka kuko u Rwanda rwakoze icyo rwagombaga gukora.

Kuba Zambia yakwitabaza UNHCR n’u Rwanda bakaganira kuri icyo kibazo, yavuze ko bitari ngombwa cyane kuko u Rwanda ntawe rwigeze rwima ibyangombwa, ahubwo Zambia yareba ibyemezo ifatira abayibamo batujuje ibyangombwa.

Sitati ikuraho ubuhunzi rusange ku Banyarwanda bahunze hagati y’umwaka 1959 n’1998 yemewe na UNCHR tariki ya 30/6/2013, nyuma yo kubona ko u Rwanda ari igihugu gifite amahoro kandi giha ikaze buri Munayarwanda wifuza gusubira mu rwamubyaye.

Amasezerano yo gucyura impunzi ziri muri Zambia yari yasinywe hagati y’u Rwanda na Zambia tariki ya 5 Nyakanga 2013.

Muri Kamena 2013 Zambia yabarurirwagamo impunzi z’Abanyarwanda zigera ku 4000 ariko kugeza ubu ngo harimo abamaze gutaha, bake bakaka impapuro zibemerera gutuzwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages