Iyi nzovu yishe uyu mukerarugendo nyuma yo gutera imodoka ye imukuramo iramuribata.
Polisi ya Zambia yatangaje ko uyu mugore Tourneau, w’imyaka 64 wahitanwe n’inzovu yari kumwe n’abandi. Bahagaze hafi y’agace kazwi nka Maramba Cultural Bridge kubera ubwinshi bw’inzovu zari ziri gutambuka. Muri izi niho havuye imwe yishe uyu Munyamerika.
Ibi bibaye ubugira kabiri uyu mwaka inzovu zishe abakerarugendo bo muri Amerika muri iki Gihugu, aho haherukaga gupfa Gail Mattson, umugore w’imyaka 79 wo muri Minnesota zikanavuna abandi batanu.
Ubuyobozi bwa Zambia bwibukije abakerarugendo kuba maso ndetse bakitondera cyane inyamaswa zo mu ishyamba. Ni mu gihe ibihugu bya Zimbabwe na Botswana bituranye na Zambia nabyo bihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’inzovu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!