Perezida Lungu yaguye igihumure ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore kuwa 8 Werurwe 2015, ahita ajyanwa mu bitaro bya gisirikare biri i Lusaka mu murwa mukuru wa Zambia.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko hatahise hatangazwa aho yaba azoherezwa kuvurirwa.
Ibiro bya Perezida wa Zambia byatangaje ko hashize imyaka 30 Perezida Lungu agize ikibazo cy’inzira y’igogora, aravurwa ariko byari byizewe ko yakize.
Edgar Lungu yari Minisitiri w’Ingabo. Yagiye ku butegetsi muri Mutarama 2015 kurangiza manda ya Perezida Michael Sata watabarutse, igomba kurangira mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO