Mu rukerera rwo ku 18 Kanama 2026, komisiyo y’igihugu y’amatora ya Zambie yatangaje ko Perezida Hakainde Hichilema w’imyaka 64 y’amavuko yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu mu myaka itanu iri imbere.
President Hakainde Hichilema yari ahanganye cyane na Brian Mundubile wagize amajwi 38 ku ijana. Abatavuga rumwe n’ubutegetetsi ndetse na sosiyete civile muri iki gihugu bashinja ishyaka rya Perezida Hakainde Hichilema United Party for National Development (UPND) kuniga urubuga rwa Politike.
Mundubile yari yabaje kuvuga ko ari we watsinze amatora nubwo nta bimenyetso yagaragaje bishyigikira ibyo yatangaje.
Kuva mu 1991 ubwo hatangiraga kugaragara imikorere ishingiye ku mashyaka menshi, hagiye habaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro binyuze mu matora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!