Iki gitero kibasiye isoko ku wa Kabiri cyatumye Lungu yemeza neza ko ari igikorwa cyari cyatekerejweho kandi kigambiriwe, ndetse hatagize ingamba zifatwa gishobora kugira ingaruka nyinshi.
Ati” Guverinoma yanjye yiyemeje kwitabaza ingingo ya 31, ishyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu.”
Nk’uko The EastAfrican dukesha iyi nkuru yabyanditse, ibi bihe bidasanzwe bizatangira gukurikizwa nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Mu itangazo ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu, Lungu yavuze ko mu bigaragara abakomeje gukora ibikorwa byo gutwika ari abagamije guteza umutekano muke mu gihugu.
Ati” Nka Perezida w’iki gihugu biri mu nshingano zanjye gufata umwanzuro uhamye mu guhangana n’ibi bikorwa byateguwe, kandi sinzihanganira kudakurikizwa kw’amategeko.”
Bamwe mu baturage bavuze ko iki gitero cyagabwe kuri iri soko gifitanye isano n’umwuka mubi uri hagati y’ishyaka PF rya Lungu na UPND ya Hakainde Hichilema watsinzwe amatora ariko agahamya ko habayemo uburiganya.
Hichilema yatawe muri yombi muri Mata 2017 ashinjwa ubugambanyi, nyuma y’aho imodoka zari zimuherekeje zanze guha inzira izari zitwaye Perezida Lungu.
Abatari bake kandi bakomeje kunenga ubutegetsi bwa Lungu ndetse abayobozi b’amadini baherutse gutangaza ko gufungwa kwa Hichilema bigaragaza Zambia nk’igihugu kiyobowe n’umunyagitugu.
Inteko Ishinga Amategeko iherutse guhagarika abadepite 48 bo mu ishyaka rya UPND banze kwitabira imbwirwaruhame ya Lungu muri Werurwe, kuko batamufataga nka perezida wabo.



















TANGA IGITEKEREZO