Amasengesho yitabiriwe n’abagera kuri 5000 mu murwa mukuru wa Lusaka, utubari turafunga n’imikino yari iteganyijwe uwo munsi irasubikwa.
Perezida Edgar Lungu nyuma yo gusenga yatangaje ko yizeye ko Imana yabumvise kandi igiye kubasubiza.
Ati “Imana yumvise amarira yacu,yatubabaririye ibyaha ndetse twizeye ko izakiza igihugu cyacu muri ibi bihe ubukungu bwacu bwazahaye.”
Lungu yashyizeho uyu munsi w’amasengesho mu kwezi gushize ubwo ifaranga rya Zimbabwe ‘Kwaca”ryatakazaga agaciro ku kigereranyo cya 45 % ugereranyije n’idorali ndetse n’ibiciro by’umuringa bigasubira inyuma kandi ari ryo shingiro bw’iki gihugu.
Keneth Kaunda na Rupiah Banda bigeze kuyobora Zambia na bo bitabiriye aya amasengesho batakambira Imana ngo ifashe uwabasombuye.

Bamwe banenga Perezida Lungu ko yagize intege nke mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu, bakaba bafata aya masengesho nk’uburyo bwo kurindagiza abaturage.
Bishop Peter Ndlobvu wifatanyije n’umukuru w’igihugu mu masengesho we yamuremye agatima ati “Ifeza n’izahabu bituruka ku Mana;nidusenga twizeye ko izongera ikatwuzuriza ibigega. ”
AFP ivuga ko Perezida Lungu yasabye umuntu wese ubona umuti w’uburyo Zambiya yasohoka mu rusobe rw’ibibazo by’ubukungu yabigeza kuri Guverinoma.
[email protected]
https://twitter.com/biroridinatale




Ibitekerezo 0