Umuvugizi wa Perezida Lungu, Amos Chanda, yatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatatu izo ngabo ziri kwifashisha indege mu kugeza umuti wica udukoko mu duce twazahajwe cyane n’utwo dukoko.
Kuri ubu intara esheshatu mu 10 zigize iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika, zamaze kwibasirwa n’utwo dukoko tugera mu murima tugasiga tuwuyogoje. Gusa iki gikorwa cyatangirijwe mu ntara enye zibasiwe cyane kurusha izindi.
Chanda ati "Perezida Lungu ahangayikishijwe nuko iki cyorezo kiramutse kidakemuwe mu maguru mashya, umusaruro w’ibihingwa wa 2016/2017 waba mubi.”
BBC itangaza ko atari ubwa mbere utwo dukoko twibasira iki gihugu kuko mu myaka ine ishize twangije mu buryo bukomeye imirima y’ibigori, imyumbati, amasaka n’umuceri.
Ibigori ni ifunguro ry’ibanze muri Zambia, bityo ngo iyo umusaruro wabyo ubaye muke bigira ingaruka ku baturage.
Umusaruro w’ubuhinzi muri Zambia muri 2015/2016 wariyongereye, ugera kuri toni miliyoni 2.87 uvuye kuri toni miliyoni 2.6 zari zasaruwe mu mwaka wabanje, ibyatewe n’uko abaturage baboneye imbuto n’ifumbire ku gihe ndetse n’imvura igwa mu buryo bwiza.



















TANGA IGITEKEREZO