00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zambia : Yahamijwe icyaha cyo gusambanya ihene

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 5 March 2015 saa 08:17
Yasuwe :

Urukiko rwahamije icyaha cyo gusambanya ihene, Charles Simukawi, umugabo w’ imyaka 50 utuye mu karere ka Nakonde mu ntara ya Muchinga mu gihugu cya Zambia, rumukatira gufungwa imyaka itatu no gukora imirimo nsimburagifungo.

Ikinyamakuru Lusaka Times cyatangaje ko Simukawi atishimiye igihano yahawe, akavuga ko yari akuze kandi ko afite umuryango yari akitaho.

Umucamanza Joshua Sikagwe avuga ko yumvise impamvu Simukawi atanga ngo arekurwe ariko ko bitashoboka ko arekurwa kuko yakoze icyaha gikomeye kandi ko imyaka itatu ijyanye n’ icyaha yakoze.

Kugeza Simukawi afite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyafashwe n’ urukiko, mu gihe agaragaje ko atishimiye imikirize yarwo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages