Uyu mushinga wemejwe ku wa 18 Ukwakira 2025, mu nama ngarukamwaka y’iri shyaka yabereye mu mujyi wa Mutare, aho abadepite n’abayobozi b’ishyaka basabye guverinoma gutegura itegeko rihindura Itegeko Nshinga, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera, Ziyambi Ziyambi.
Mnangagwa ufite imyaka 83, byari biteganyijwe ko azava ku butegetsi mu 2028 nyuma ya manda ebyiri zemewe n’amategeko. Abahanga mu by’amategeko bavuga ko iyo mpinduka yasaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ndetse ishobora no gusaba referendumu.
Mnangagwa ubwe yigeze kuvuga ko ari umuntu wubahiriza Itegeko Nshinga kandi adashaka kugundira ubutegetsi, ariko abayoboke be bamaze igihe bashyigikira ko yabugumaho, mu gihe abari ku ruhande rwa Visi Perezida, Constantino Chiwenga, bagiye bagaragaza mu ruhame ko babirwanya.
Abatavuga rumwe na leta bavuga ko ibyo ari ugushaka guhindura Itegeko Nshinga mu nyungu z’umuntu ku giti cye. Umunyamategeko wo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta, Tendai Biti, yagize ati “Tuzarengera Itegeko Nshinga kugira ngo ridakoreshwa mu nyungu z’ubutegetsi bwirengagiza abaturage.”
Ku wa Gatanu, abantu 10 basheshe akanguhe bafatiwe mu murwa mukuru Harare bashinjwa gutegura imyigaragambyo isaba ko Mnangagwa yegura. Abo bafashwe, bari hagati y’imyaka 60 na 70, baracyari mu maboko ya polisi, aho bategereje kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa Mbere.
Ibi byongeye kubura intambara yo guhatanira ubutegetsi muri ZANU-PF, hagati y’abashaka ko Mnangagwa aguma ku butegetsi kugeza mu 2030 n’abifuza ko Chiwenga, wahoze ari Jenerali w’Ingabo, ari we wamusimbura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!