Urukingo rwa Sinovac ni rwo rwatangiye gutangwa nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima ya Zanzibar, Omar Shgajak.
Nubwo atatangaje umubare w’inkingo babonye, yemeje ko nyuma y’ibyumweru bibiri bazaba batangiye gutanga urukingo rwa kabiri ku barufashe bwa mbere.
Shajak yavuze ko ubusanzwe izo nkingo bari baziteganyirije abagombaga kujya mu mutambagiro mutagatifu i Maka muri Arabia Saoudite. Ubwo icyo gihugu cyari kimaze gutangaza ko kitazakira abanyamahanga kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19, Zanzibar yahisemo gutanga inkingo ihereye ku batanga serivisi z’ingenzi.
Biteganyijwe ko ikirwa cya Zanzibar kizakingira abagera kuri miliyoni 1.2 muri miliyoni 1.6 bayituye. Bivuze ko n’abana b’imyaka igera ku icumi bazahabwa urukingo, nk’uko Bloomberg yabitangaje.
Tanzania ituwe na miliyoni 61 iherutse kwiyandikisha muri gahunda y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) ya Covax, igamije kugeza inkingo za Covid-19 kuri bose, by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Iki gihugu kiyobowe na Perezida Samia Suluhu Hassan wasimbuye Dr Jon Pombe Magufuli witabye Imana, giherutse gusaba ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) ubufasha bwa miliyoni 571 z’amadolari yo kwifashisha mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!