Abahagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Zimbabwe batangaje ko bahangayikishijwe cyane kandi bamaganye byimazeyo ibikorwa byateye urupfu rutunguranye rwa Memory Machaya w’imyaka 14.
Uyu mukobwa ukomoka mu gace ka Marange, yapfuye abyara bikaba bifitanye isano n’uko yatwaye inda akiri muto.
Loni ivuga ko kimwe mu bizaca umuco wo gushyingira abakobwa bakiri bato ari ugushyiraho amategeko afata gushyingirwa kw’abangavu nk’icyaha gihanwa.
Umwe mu bayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe, Linda Tsungirirai Masarira, ari mu bihumbi by’abasinye inyandiko isaba ko polisi itakwirengagiza urupfu rwa Machaya.
Hagati aho Polisi ya Zimbabwe yatangaje ko iri gukora iperereza kuri iki kibazo nk’uko inkuru y’Ijwi rya Amerika ibivuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!