00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Ababarirwa mu bihumbi bigaragambije bamagana Robert Mugabe

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 18 November 2017 saa 03:47
Yasuwe :

Abanyazimbabwe bigabije imihanda ya Harare kuri uyu wa Gatandatu basaba ko Perezida Mugabe yegura nyuma y’uko igisirikare gifashe ubutegetsi.

Bifuza ko Mugabe umaze imyaka 37 ari Perezida muri Zimbabwe avaho hagashyirwaho inzibacyuho.

Kuva mu ma saa sita z’ijoro abantu bari batangiye kugera ahitwa Highfield aho uyu mukuru w’igihugu w’imyaka 93 yavugiye ijambo rya mbere ry’ubwigenge.

Benshi mu bigaragambya bagaragaye bazamura ibipfunsi bishimira ko bakize Robert Mugabe, abandi bitwaje ibyapa bashimira igisirikare.

Bati “Iyi niyo Zimbabwe dushaka… Mugabe hanze!” Hari n’ababyinaga bitwaje amadarapo ya Zimbabwe bishimira ko bakize ‘umunyagitugu’.

Umwe muri bo witwa Tanashe, yabwiye CNN ati “Igihugu cyose kirishimye uyu munsi, turashyize twikijije umusaza wari adutsikamiye.”’

Abaganiriye na AFP bavuze ko iyi minsi bayifata nk’iy’ubwigenge bushya. Bakomeraga amashyi abasirikare bari aho hafi bakabakora mu ntoki.

Mu gihe hakibazwa uyoboye igihugu muri iki gihe, Mugabe wari umaze iminsi afungiye iwe mu rugo, ku wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2017, yagaragaye mu birori byo gutanga impamyabumenyi muri kaminuza.

Nubwo yagiranye ibiganiro n’igisirikare, bivugwa ko yanze kwegura ngo asimbuzwe Perezida w’inzibacyuho, avuga ko byaba binyuranyije n’Itegeko Nshinga kuva ku butegetsi atarangije manda ye mu mwaka utaha.

Umugaba w’Ingabo yarakajwe no gutsimbarara kwa Mugabe avuga ko nasoza iki cyumweru atarisubira azavanwaho ku ngufu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ishyigikiye kuba igirisikare cyambuye ubutegetsi Mugabe. Umunyamabanga wa Leta, Rex Tillerson yavuze ko ibihe Zimbabwe irimo ari amahirwe yo kuyihindurira amateka.

Igisirikare kivuga ko cyashakaga kuvanaho imvururu hagati ya Visi-Perezida, Emmerson Mnanganwa na Grace Mugabe barwaniraga gusimbura Mugabe naramuka apfuye.

Mnanganwa ufitanye umubano ukomeye n’igisirikare yarirukanwe bihita bigaragara ko Perezida Mugabe ashyigikiye umugore we ari ho Umugaba w’Ingabo Constantine Chiwenga yahereye umugambi usa no gukuraho perezida.

Bari gusaba Mugabe kwegura vuba na bwangu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages