Ni politiki Mugabe yari yaratangije igamije guca icyo yise akarengane kakozwe n’abakoloni, aho ubutaka bwambuwe abirabura bugahabwa abazungu.
Kwambura ubutaka abazungu byateranyije Mugabe n’ibihugu by’i Burayi ndetse afatirwa ibihano bikomeye, bigishegesha Zimbabwe kugeza ubu.
Zimbabwe yatangaje ko kugira ngo yongere gusubiza agaciro ubuhinzi, yasanze ari ngombwa guha impozamarira abo bahinzi bagizweho ingaruka no kwamburwa ubutaka.
Mu bazahabwa izo ndishyi harimo abazungu bakomoka mu bihugu nk’u Bubiligi n’u Budage ndetse n’abanya-Zimbabwe basaga 400, nkuko RFI yabitangaje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!