Hafashwe iki icyemezo kugira ngo habeho guhagarika gutakaza agaciro k’amadolari ya Zimbabwe bitewe n’ubucuruzi butemewe n’amategeko.
Zimbabwe yongeye gukoresha ifaranga ryayo bwite mu 2019 nyuma y’uko ryari ryatakaje agaciro ku kigero kiri hejuru ya 50% hagafatwa umwanzuro wo guhagarika kurikoresha mu 2009.
Perezida w’iki gihugu, Emmerson Mnangagwa, yashinje abatekamutwe batavuze amazina ko bagujije amadolari ya Zimbabwe ku nyungu nto ariko bo bakayakoresha mu bucuruzi mpuzamahanga ku giciro cyo hejuru.
Gukoresha amafaranga y’iki gihugu mu bucuruzi bukorerwa mu masoko ya magendu biri mu bintu bituma ifaranga ry’iki gihugu rikomeza gutakaza agaciro.
Uyu mwaka muri Mata ifaranga ryo muri Zimbabwe ryakataje agaciro ku kigero cya 96.4% kivuye kuri 60.6% muri Mutarama.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!