00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Basabye Mugabe guha abakene amafaranga akoresha mu isabukuru y’amavuko

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 19 January 2016 saa 06:10
Yasuwe :

Ihuriro ry’abarimu muri Zimbabwe ryavuze ko Perezida Robert Mugabe akwiye gufashisha abakene amafaranga yari ateganyijwe gukoreshwa mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, akabakemurira ibibazo by’amafuguro yabaye ingume.

Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu birori by’isabukuru ya Perezida Mugabe abarirwa mu bihumbi 800 by’amadorali ya Amerika, asaga miliyoni 590 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe abaturage b’iki gihugu, cyane abo mu byaro bamaze kuzahazwa n’inzara yakurikiye ibihe by’amapfa biherutse kwibasira igihugu cya Zimbabwe.

Perezida Mugabe ubu uri mu kiruhuko cy’umwaka mushya, azizihiza isabukuru y’amavuko kuwa 28 Gashyantare muri stade ya Mucheke iri Masvingo, ubwo azaba yujuje imyaka 92. Abashinzwe kuyitegura bavuze ko ibi birori bizaba ari akataraboneka.

Ihuriro ry’abarimu ryavuze ko atari akwiye kujya kwizihiriza ibyo birori mu Majyepfo ya Zimbabwe mu gihe ari ho haherutse kwibasirwa n’amapfa.

Perezida w’Ihuriro ry’Abarimu muri Zimbabwe, Takavafira Zhou, yagize ati “Perezida wacu akwiriye kwigishwa na Magufuli wa Tanzania, ariya mafaranga akabyazwa ibintu bifite akamaro hagurwa amafunguro agahabwa abakennye cyangwa agatangwa mu gahimbazamusyi k’abakozi cyangwa agakoreshwa muri serivisi z’ubuzima.”

Ikinyamakuru news24, cyavuze ko Perezida Mugabe amenyereweho gukoresha imitungo myinshi mu birori by’isabukuru.

Umwaka ushize ubwo yizihizaga isabukuru ye, Mugabe yakoresheje ibirori byatwaye miliyoni y’amadorali y’Amerika.

Perezida Mugabe mu isabukuru y'umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages