00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Grace Mugabe afite inyota yo gusimbura umugabo we ku butegetsi

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 25 October 2014 saa 02:48
Yasuwe :

Umugore wa Perezida wa Zimbabwe Grace Mugabe akomeje kwerekana ko anyotewe kuzasimbura umugabo we ku butegetsi.
Ibiro ntaramakuru byo muri Afurika yo Hagati bivuga ko Grace Mugabe ubu watorewe kuyobora ihuriro ry’abagore bari muri iryo shyaka afite icyerekezo cyo kugera kure muri politiki.
Muri imwe mu nama aherutse gukoresha, Grace yibasiye cyane Visi-Perezida wa Zimbabwe akaba na Visi-Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi Zanu-PF, Joice Mujuru avuga ko mu gihe umugabo we (Robert Mugabe) (…)

Umugore wa Perezida wa Zimbabwe Grace Mugabe akomeje kwerekana ko anyotewe kuzasimbura umugabo we ku butegetsi.

Ibiro ntaramakuru byo muri Afurika yo Hagati bivuga ko Grace Mugabe ubu watorewe kuyobora ihuriro ry’abagore bari muri iryo shyaka afite icyerekezo cyo kugera kure muri politiki.

Muri imwe mu nama aherutse gukoresha, Grace yibasiye cyane Visi-Perezida wa Zimbabwe akaba na Visi-Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi Zanu-PF, Joice Mujuru avuga ko mu gihe umugabo we (Robert Mugabe) yaba atakiri ku butegetsi, Mujuru atashobora akazi ko kumusimbura.

Joice Mujuru

Iyi myifatire ya Grace Mugabe yatumye abantu batandukanye bibaza byinshi, aho bamwe mu babikurikiranira hafi basanga ari nk’ikimenyetso cy’intambara no kuzana umwiryane mu ishyaka Zanu-PF, mu gihe abandi babona ari ikimenyetso cy’uko Robert Mugabe ari mu marembera akazisimbuza umugore we.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages