Ku wa Gatanu nibwo abanya-Zimbabwe bitabiriye irahira rya Perezida mushya w’inzibacyuho Emmerson Mnanganwa abasezeranya kuvugura ubukungu n’umutekano.
Abagize uruhare mu guhirika Robert Mugabe wari umaze imyuaka 37 ku butegetsi baganiriye na Mail& Guardian bababwira uko iminsi ya nyuma y’ubuperezida bwa Mugabe yari imeze.
Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize imodoka za gisirikare zavuye mu birindiro bya ‘Inkomo’ hafi ya Harare; mu gihe Mugabe yayoboraga inama y’abaminisitiri ya nyuma.
Uwo munsi warangiye imodoka za gisirikare 40 zirimo n’ibifaru zamaze gukwirakwira ahantu hakomeye hose mu mujyi wa Harare, Mugabe we nta na kimwe yari azi ku biri gukorwa.
Abasirikare babanje kugota inzu ya Minisitiri w’Imari Ignatius Chombo, inkoramutima ya Grace Mugabe saa tanu n’igice z’ijoro, saa sita berekeza ku nyubako ya Robert Mugabe, abamurinda bayobowe na Nhamo Andlous Sanyatwe bamenyeshejwe iby’icyo gikorwa cyiswe “Operation Restore Legacy.”
Icyo gihe ngo abaminisitiri bari mu gatsiko ka Grace Mugabe bahungiye ku ngoro ya Mugabe izwi nka Blue Roof’, barimo Jonathan Moyo.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, uwari uyoboye umutekano wa Mugabe akaba n’Umuyobozi w’Ubutasi, Albert Ngulube yarafashwe.
Umwe mu bayobowe icyo gikorwa yagize ati “Umutekano wa Mugabe wahise urangirira aho, inzu ye irafatwa, aba umuntu usanzwe. Ntiyari agishoboye kugira aho ajya kuko ibifaru byari biparitse imbere y’inyubako ye.”
Mugabe yavuye iwe inshuro ebyiri gusa mbere yo kwegura, ubwa mbere agiye guhura n’abayobozi b’igisirikare, ubundi agiye kuyobora ibirori byo gutanga impamyabumenyi muri kaminuza.
Umugore we Grace ushinjwa gutuma umugabo we ahirikwa yagumye mu rugo na we nubwo ku mbuga nkoranyambaga byahwihwiswaga ko yahungiye muri Namibia cyangwa mu Bushinwa.
Yavuye iwe rimwe ajya aho afite imitungo mu gace ka Mazowe bahimba muri ‘Gracelands’ mu gihe ibiganiro hagati y’igisirikare na Mugabe byari bigeze ahakomeye.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru amashyaka Zanu PF na MDC T ubusanzwe atavuga rumwe yari yihuje ngo amweguze binyuze mu nteko, Mugabe atumiza inama y’abaminisitiri ariko banga kuza, ahubwo bajya mu yo kumweguza.
Mugabe yari yamaze kubona ko byamurangiranye ariko ngo akomeza kwitinza ngo abanze asabe ko umutekano we n’umuryango we usigasirwa.
Umwe mu bari bahari utashatse kwivuga yavuze ko Mugabe yahamagaye Mnangagwa kuri telefoni amusaba ko Grace Mugabe wari uteje ikibazo yahungishirizwa mu mahanga akahaguma ariko Mugabe akaguma ku butegetsi.
Ati “Mnangagwa yarabyanze ahubwo amubwira ko azamuba hafi ntihagire ikimubaho amwibutsa ko yigeze kuvuga ko azava ku butegetsi nabona abaturage batakimukunze kandi ibyo bikaba byaramaze kuba kuko bigaragambije ku wa Gatandatu basaba ko avaho.”
Nibwo Mugabe yabonye nta yandi mahitamo yandikira inteko ibaruwa y’ubwegure.
Abaminisitiri n’abayobozi bakuru bari bashyigikiye Grace Mugabe benshi barahunze ariko batangiye gukurikiranwa no mu buhungiro mu bihugu bya Mozambique na Botswana.
Abakozi 68 b’urwego rw’ubutasi barafashwe abandi ubu barihishe mu gihe bagishakishwa hirya no hino mu gihugu.
Kuva yakwegura, Mugabe aracyameze nk’ufungiwe mu rugo. Asohoka gake cyane nabwo agacishwa bugufi abasirikare bakamusaka bakeka ko yacikisha umugore we cyangwa abandi bayobozi bari ku rutonde rw’igisirikare.
Umwe mu bayobozi ba Zanu PF uri mu bayoboye ihirikwa rya Mugabe yagize ati “Iyo ataba Grace Mugabe, Robert Mugabe aba akiri ku butegetsi n’uyu munsi. Abantu bose muri Zanu PF bubaha Mugabe ndetse bashakaga ko arangiza manda ye nk’umukuru w’igihugu n’ishyaka. Ariko kuba yaremereye umugore we gutuka abakuru mu ishyaka n’abaminisitiri, byari birenze…”



















TANGA IGITEKEREZO