00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Hatangiye kugeragezwa uburyo bwo kugusha imvura hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 18 December 2022 saa 02:48
Yasuwe :

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko yatangiye kugerageza ikoreshwa ry’uburyo bwo kugusha imvura hakoreshejwe ikoranabuhanga (Cloud Seeding), nk’uburyo bwo kongera imvura mu gihe cy’impeshyi.

Ni uburyo bwatangiye kugeragerezwa ku musozi wa Hampden uri mu Burengerazuba bw’iki gihugu ku wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua.

Umuhuzabikorwa muri Ministeri y’Ibidukikije n’Ubukerarugendo muri Zimbabwe, Prosper Matondi yatangaje ko bari gukoresha amahirwe ahari y’ibicu biboneka hagati y’ukwezi k’Ugushyingo na Mata, kugira ngo bizifashishwe mu kongera imvura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati "Mu buryo gakondo, duhora dufite uburyo busanzwe bwo kugusha imvura buri gihembwe, ariko twatangiye kugerageza uburyo bwo kuyongera dukoresheje ikoranabuhanga mu kwirinda ko yaba nke bitewe n’impamvu zitandukanye ziboneka umunsi ku wundi."

Matondi yatangaje ko Guverinoma ya Zimbabwe iri gutera inkunga iri koranabuhanga ku buryo iki gihugu kizatangira umwaka utaha gifite uburyo bwacyo bwo kugusha imvura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Zimbabwe yagiye yibasirwa n’amapfa n’umwuzure mu bihe bitandukanye, ibintu byagize ingaruka ku isenyuka ry’ibikorwa remezo byinshi by’icyo gihugu.

Muri iki gihe, iki gihugu cyibasiwe n’ibura ry’imvura ryateye ikamuka ry’amazi mu gihugu.

Zimbabwe yatangiye kugerageza ikorwa ry'imvura mu buryo bw'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages