Byari biteganyijwe ko Perezida Mnangagwa kuri uyu wa Gatanu ageza ijambo ku bitabiriye inama yiga ku bijyanye n’ingufu zisubira ibera mu gace ka Victoria Falls kari mu Burengerazuba bwa Zimbabwa.
Ntabwo byamukundiye kuko hahise hasohoka amakuru y’uko hari ibisasu bishobora guterwa ku bibuga by’indege bitandukanye muri Zimbabwe.
Ni amakuru yatangajwe na sosiyete y’indege Fastjet, ivuga ko ari ubutumwa yakiriye buvuye muri emails yohererejwe.
Africa News yatangaje ko Mnangagwa yasubitse urugendo kugira ngo habanze hakorwe iperereza.
Ntabwo biramenyekana niba Perezida Mnangagwa yamenye ayo makuru indege ye yahagurutse cyangwa se niba yari itarahaguruka.
Ayo makuru yatumye zimwe mu ngendo z’indege zisubikwa izindi ziratinda kugira ngo habanze hamenyekane ukuri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!