Mu 2018 nibwo muri Zimbabwe hatangiye umushinga witwa GALZ, wishyurira kaminuza abantu bari hagati y’imyaka 18 na 35 ariko bari mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina , LGBTQ+.
Ubwo uyu muryango washyiraga hanze itangazo rihamagarira abantu bakeneye ‘buruse’ Chiwenga yahise arivugaho, agaragaza ko ibyo uyu muryango ukora binyuranyije n’amategeko iyi guverinoma yashyizeho ahana abaryamana bahuje ibitsina bityo ukwiye guhagarikwa.
Ubu butumwa bwe ntibwavuzeho rumwe cyane ku miryango irengera abaryamana bahuje ibitsina igaragaza ko uku ari ukubahohotera.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu ikorera muri Zimbabwe, Wilbert Mandinde, yavuze ko aya magambo atarakwiye gutangazwa n’umuyobozi nk’uyu kandi ko bigaragaza ihezwa no kwima amahirwe urubyiruko.
Zimbabwe ntabwo yigeze ishyigikira ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina kuko hariho igihano cy’uko ufashwe ahabwa igifungo cy’umwaka muri gereza.
Iyi Leta ntiyemera gushyingira umugore ku mugore cyangwa umugabo ku mugabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!