Uyu mwanzuro uje nyuma y’amezi menshi y’ibiganiro hagati ya Banki Nkuru na Minisiteri y’Imari bya Zimabwe bigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’idolari rya Zimbabwe ryari rikomeje guta agaciro ku buryo bukabije.
Idolari rya Zimbabwe muri uyu mwaka ryatakaje agaciro bikabije aho nibura idolari rimwe rya Amerika ryavuye munsi y’Amadolari ya Zimbabwe 6,000 ryavunjwagaho rikagera kuri 29,000.
Ibyo byatumye muri Werurwe 2024 itakaza agaciro ry’ifaranga muri Zimbabwe rizamukaho hejuru ya 55%, bituma iki gihugu cyibuka ihananuka rikomeye ry’ifaranga ryigeze kubaho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Robert Mugabe.
Guverineri Mushayavanhu yavuze ko kandi Banki Nkuru izahindura ibiciro bijyanye n’ivunjisha iryo faranga nirimara gutangira ndetse ikarihuza n’ibindi bintu by’agaciro bifatika nka zabahu.
Ikindi iyi Banki Nkuru ya Zimbabwe yakoze ni ukumanura inyungu fatizo yayo ku gipimo cya 20% iyikuye kuri 130% yari iriho.
Muri Nyakanga 2019 ni bwo Zimbabwe yari yasubukuye ikoreshwa ry’aya madolari yayo igiye gusimbuza nyuma y’uko yari amaze imyaka 10 adakoreshwa bitewe no gutakaza agaciro ku buryo bukabije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!