Iki cyemezo kije gikurikira umwanzuro Banki nkuru ya Zimbabwe yafashe muri Kamena cyo guhagarika ikoreshwa ry’amadorali ya Amerika, dore ko kuva mu 2009 ariyo yakoreshwaga mu gihugu nyuma yuko ifaranga rya Zimbabwe ritaye agaciro.
Guverinoma ya Zimbabwe ivuga ko izi noti nshya zizafasha mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amafaranga mu gihugu, cyanatumaga abaturage batabasha kubikuza amafaranga bizigamye.
BBC ivuga ko hari impungenge z’uko iri kwirakwizwa ry’inoti nshya rishobora gutuma habaho ikibazo cyo guta agaciro k’ifaranga rya Zimbabwe, bigakomeza gushyira habi ubukungu bw’iki gihugu busazwe budahagaze neza.
Kuva hafatwa umwanzuro wo gukoresha ifaranga rya Zimbabwe, guta agaciro karyo byikubye inshuro eshatu nk'aho umugati waguraga idorali rimwe ubu ugeze ku madorali 15 ya Zimbabwe.
Guverinoma ya Zimbabwe ntigitangaza uko ifaranga ryayo rihagaze, gusa bivugwako guta agaciro k’ifaranga bigeze kuri 300%.




Ibitekerezo 0