Ku wa 15 Gashyantare 2018 nibwo inkuru y’incamugongo yumvikanye muri Zimbabwe n’ahandi ku Isi ko Morgan Tsvangirai yaguye mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo.
Mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye mu rusengero ruherereye mu Murwa Mukuru Harare, ahari hateraniye imbaga y’abantu biganjemo abarwanashyaka b’ishyaka rye MDC, Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yasabye abaturage kunga ubumwe bagaha icyubahiro uyu mugabo.
Perezida Mnangagwa yanasuye umuryango wa Morgan, awuha ubutumwa bwo kuwufata mu mugongo avuga ko amateka ye atazigera yibagirana.
Yagize ati “Igihe tuzaba twandika amateka y’iki gihugu, ntidushobora kureka uruhare n’ibikorwa bya Morgan wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, mu gucengeza amahame ya Demokarasi muri iki gihugu.”
Tsvangirai wavutse ku wa 10 Werurwe 1952, yamamaye mu ishyaka MDC afite inyota yo kuyobora Zimbabwe ariko ntiyabigeraho.
Nyuma y’uko Robert Mugabe yarwanyaga akuwe ku butegetsi agasimburwa na Emmerson Mnangagwa, Tsvangirai yakomeje kugaragaza ko ashaka impinduka akanatanga icyizere cyo kuzagera ku butegetsi.
Morgan Tsvangirai yamamaye cyane mu matora ya 2008 ubwo yegukanaga intsinzi mu cyiciro cya mbere ku majwi 47.9% kuri 43.2% ya Robert Mugabe.
Nyuma y’imvururu zabanjirije icyiciro cya kabiri cy’amatora, Tsvangirai n’ishyaka rye bivanye mu matora, ubutegetsi buguma mu biganza bya Mugabe.
Morgan Tsvangirai utaremeye iyo ntsinzi ya Mugabe, yaje gufata umwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Bitegenyijwe ko Morgan Tsvangirai wapfuye afite imyaka 65, azashyingurwa kuri uyu wa Kabiri mu gace ka Buhera aho yari atuye.



















TANGA IGITEKEREZO