Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko inzovu zapfuye ziganjemo into ziri munsi y’imyaka 18.
Nubwo icyahitanye 12 za mbere kitaramenyekana, abashinzwe kwita ku nyamaswa muri iki gihugu bavuga ko izi 10 zishobora no kuba zishwe no kurya ibyatsi byica, cyane ko muri iki gihugu hamaze iminsi hari ikibazo cy’ibura ry’ibyatsi bigufi inzovu zirya, kandi into zikaba zidashyikira mu bushorishori bw’ibiti.
Muri Afurika y’amajyepfo hamaze iminsi hari ikibazo cy’umubare munini w’inzovu zipfa, dore ko muri Nyakanga muri Botwasana hapfuye izirenga 360 kugeza n’uyu munsi hataramenyekana icyazishe.
Izi mpfu zirakomeza gutiza umurindi igabanuka ry’umubare w’inzovu ku Isi, cyane ko mu ibarura ryakozwe mu 2016 byagaragaye ko mu myaka irindwi hagati ya 2007 na 2014, umubare w’inzovu wagabanutseho 30%, ni ukuvuga inzovu 144,000 zapfuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!