Ku wa 30 Nyakanga nibwo muri Zimbabwe habaye amatora ya mbere y’umukuru w’igihugu yo gusimbura Robert Mugabe, wabaye Perezida wa Zimbabwe kuva yabona ubwigenge.
Komisiyo y’amatora y’iki gihugu, yatangaje ko Mnangagwa wari usanzwe akiyobora by’inzibacyuho yatowe ku majwi 50.8%, naho Chamisa ukuriye ishyaka MDC agira 44.3%.
Minisitiri w’Ubutabera wa Zimbabwe, Ziyambi Ziyambi, yabwiye BBC ko kurahiza Mnangagwa bitakibaye kuko Chamisa yagejeje ikirego mu nkiko avuga ko afite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko amatora atakozwe mu mucyo.
Ati “Umuhango wo kurahira ntabwo ugikomeje nk’uko byari biteganyijwe. Kuri ubu, hategerejwe umwanzuro urukiko ruzafata .”
Komisiyo y’amatora yo yashimangiye ko nta buriganya bwabayemo, ihakana yivuye inyuma ibivugwa na Chamisa.
Itegeko Nshinga rya Zimbabwe ryemerera umukandida kurega mu gihe atanyuzwe n’ibyatangajwe na Komisyo y’Amatora nyuma y’iminsi irindwi itangaje uwatsinze, Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rugafata iminsi 14 yo gusuzuma ikirego.
Iyo rusanze ibimenyetso byatanzwe n’urega bifite ishingiro, rushobora gusaba ko amajwi yongera kubarurwa bundi bushya cyangwa rugatesha agaciro ibyayavuyemo hagakorwa andi.
Umunyamategeko wa Chamisa, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko bifuza ko urukiko rutangaza ko umukiliya we ariwe watsinze amatora cyangwa rugasaba ko amatora asubirwamo.
Amatora yo muri iki gihugu yaguyemo abantu bagera kuri batandatu mu mvururu zahuje ingabo z’igihugu n’abashigikiye Nelson, gusa Mnangagwa yasabye abaturage umutuzo, abizeza ko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bazabibazwa.



















TANGA IGITEKEREZO